Abaganga barakangurirwa kunoza serivisi zo kwakira neza abarwayi
Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, arasaba abakora mu gice cy’ubuvuzi bose barimo n’abaganaga kwakira neza no kugaragariza abarwayi icyizere kugira ngo u Rwanda rukomeze kugera ku intego z’ikinyagihumbi mu buvuzi.
Mu nama yahuje inzego zose z’ubuvuzi mu gihugu yabereye i Kigali tariki 09/01/2012, Minisitiri Binagwaho yavuze ko nubwo u Rwanda rwabashije kugera ku ntego z’ikinyagihumbi abarwayi bakomeje kwinubira uburyo bakirwa n’abaganga mu mavuriro.
Minisitiri Binagwaho yagize ati “Mu gice cy’ubuzima ntidukunda gusekera abarwayi, ntidukunda kwakira neza abarwayi, ibi bituma bahora binuba”.
Minisitiri yakomeje ababwira ko kwakira neza abagana amavuriro ari inshingano za buri wese kabone nubwo waba ugiye gutanga amakuru atari meza.
Muri iyi nama kandi Minisitiri w’ubuzima yaboneyeho kwibutsa abaganga gusobanura neza ibyo bakora kugira ngo bigirire abaturage akamaro. Yatanze urugero rwo kwigisha abaturage kwitabira gukaraba intoki no kwihutira kwa muganga ku bagore gihe batwite.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|