Abafite Mitiweri bahawe amahirwe yo kuzajya bisuzumisha indwara nka Kanseri

Ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) yahawe ubushobozi ku buryo uyifite azajya abasha kujya kwa muganga kwisuzumisha indwara z’akarande zirimo Kanseri, Diabète n’indwara z’umutima.

Ibi byemejwe n’inama y’abaminisitiri yateranye muri iki cyumweru dusoza, nk’uko byemezwa na Anita Asiimwe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima. yabitangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14/06/2013, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya itabi.

Ariko iyi gahunda ireba gusa abageze mu myaka ikunze kugaragaza ko abayifite bakunze kwibasirwa n’izo ndwara, nk’uko Asiimwe yabitangarije abari bitabiriye uwo muhango wizihirijwe mu bitaro bya Butaro, mu karere ka Burera.

Yagize ati: “Mu nama y’abaminisitiri kimwe mu bintu byemejwe ni uko “Mituelle de Santé” itangira gufasha abantu kwisuzumisha hakiri kare ibintu bijyanye n’indwara za Kanseri, Diabète, ibijyanye n’umutima, nk’ibyo byose.”

Ku bagore ni ukuva mu myaka 35 y’amavuko kuzamura, naho mu bagabo ni ukuva ku myaka 40 kuzamura. Ntabwo bafashe ku myaka yose kuko byari kuzatuma Mitiweri itabona ubushobozi; nk’uko Asiimwe abisobanura.

Akomeza ashishikariza abantu bose batunze Mitiweli ko bagana ibigo nderabuzima n’ibitaro bakisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye ubuzima bwabo uko bahagaze bityo bamenye uko bitwara.

Ati: “Za ndwara tuvuga ko ari indwara akenshi dukunda kuvuga ko zidakira, twibukiranye ko akenshi iyo bazibonye hakiri kare bifasha kuzikumira cyangwa iyo babonye ufite n’ibimenyetso bikuganisha kuri iyo ndwara bakubwira ibyo ugomba gukora kugira ngo bigufashe kwirinda iyo ndwara.”

Kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ibi ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya itabi ni uko hagaragajwe ko indwara nyinshi zirimo kanseri ziterwa no kunywa itabi ndetse no guhumeka umwotsi w’itabi.

Hagaragajwe ko kuri miliyoni esheshatu z’abantu bapfa ku isi buri mwaka, abagera ku bihumbi 600 bicwa n’indwara zituruka ku guhumeka umwotsi w’itabi.

Niyo mpamvu abantu bose bakangurirwa kujya kwisuzumisha hakiri kare bakareba uko bahagaze ndetse hagakurwa ho ingeso yo kunywera itabi mu ruhame.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo bazajya bavura abakuze gusa? Abato ni twe tutazirwara se? Icyo si ikimenyane? Ibi nta kigenda.

Natal yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka