39% by’Abanyarwanda bamaze gutanga mitiweli ya 2013-2014

Imibare ishyirwa ahagaragara na Minisitiri y’Ubuzima igaragaza ko abantu bagera kuri 39% mu gihugu cyose ari bo bamaze gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mitiweli) y’umwaka 2013-2014.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16/10/2013 mu nama yahuje uturere na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), minisiteri zitandukanye n’ibigo bishamikiye kuri Leta hakorejwe ikoranabuhanga rya video conference, aho bakurikiraga inama kuri ecran nini bari mu turere bakanatanga ibitekerezo.

Umubare w’abaturage birihira mitiweli habariwemo n’abandi bafite ubundi bwishingizi butandukanye ndetse n’abatishoboye barihirirwa na Leta, kugeza muri uku kwezi kw’ukwakira ni 60%.

Imyanya ibiri ya mbere ifatwa n’uturere two mu Ntara y’Iburasizuba: Kirehe 65%, Gatsibo 64% mu gihe uturere tuza mu myanya ya nyuma ari Gasabo yo mu Mujyi wa Kigali ifite 21% na Rutsiro yo mu Ntara y’Iburengerazuba na 24%.

Nubwo hari uturere tudafite imyanya myiza, ngo byatewe no kuba imibare y’abantu biyishyurira imisanzu ya mitiweli idahuye n’iya minisiteri, bityo bigatuma tuza mu myanya itari myiza.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Uzziel Ndagijimana yasabye abayobozi b’uturere kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage kwishyura mitiweli kuko bafite intego yo kugera ku gipimo cya 90 % mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka kandi kuva icyo gihe, nta muntu uzongera gutanga mitiweli nk’uko byari bisanzwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka