Umurava w’u Rwanda waruhesheje inkunga ya miliyoni 204 USD yo kurwanya SIDA

Umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere ubuzima waruhesheje ku nshuro ya mbere mu mateka y’ikigega mpuzamahanga gishinze kurwanya agakoko gatera SIDA, igituntu na malariya (Global Fund) inkunga ya miliyoni 204 yo kurwanya SIDA no kwita ku barwayi bayo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11/2/2014, umuyobozi wa Global Fund, Amb. Mark Dybul, yari yasuye Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, mu rwego rwo gushimira u Rwanda na Perezida Kagame uruhare bakomeza kugaragaza mu guteza imbere ubuzima.

Yagize ati "Kuba amafaranga nta kindi yakoreshejwe uretse abaturage b’Abanyarwanda byanatumye rugera ku kigero cy’ubuzima gishimishije. Kubera ibyo twari hano gusinya amasezerano y’inkunga”.

Minisitiri w'Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yakira umuyobozi wa Global Fund.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yakira umuyobozi wa Global Fund.

Umuyobozi wa Global Fund yakomeje asobanura ko aya ari yo masezerano y’inkunga ya mbere Global Fund isinyanye n’umuntu uwo ariwe wese cyangwa igihugu. Ati “Twayise inkunga ishingiye ku "byagezweho bifatika," kuko twizera uburyo iki gihugu gicunga neza imikoreshereze y’amafaanga."

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, ari nawe washyize umukono kuri aya masezerano, yatangaje ko ayo mafaranga azakomeza gukoreshwa nk’uko andi yakoreshwaga kandi bigakorwa mu mucyo.

Abagize itsinda rya Global Fund bifotozanyije na bamwe mu bayobozi b'u Rwanda barimo Minisitiri w'Intebe na Minisitiri w'ubuzima, Agnes Binagwaho.
Abagize itsinda rya Global Fund bifotozanyije na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’ubuzima, Agnes Binagwaho.

Minisitiri Binagwaho ati "Uburyo ayo mafaranga azakoreshwamo, uburyo azacungwamo byose bizakorwa n’ibigo bya Leta, muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi harimo abashinzwe kugenzura umutungo wa Leta, anyuzwe muri banki y’igihugu binyuze mu bagenerwabikorwa nk’uko dusanzwe tubigenza ku ngengo y’imari yacu."

Iyi nkunga izakoreshwa mu gihe cy’imyaka ibiri mu rwego rwo kugera ku cyerecyezo 2020 mu kurwanya icyorezo cya SIDA, izakurikirwa n’indi isa nkayo u Rwanda ruzasinya mu minsi iri imbere yo kurwanya igituntu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

eregaubu uu rwanda ruri mubihugu biri gutera imbere kuntambwe iri kuri rwego rwo hejuru niyo mpamvu mubona amahanga arimo kwisuka aza gukorana n’ u rwanda , aza gukorera mu rwanda nuko bahabona abantu bazi gukora abantu barangajwe imbere n’amahoro n’iterambere, muminsi ishize Presida yashyikirijwe igihembo cyo kurwanya malaria kurunshuro ndacyeka ari iyakane,hamwe na TRAC izi ndwara nazo zfatiwe ingambo iyi nkunga ije kongera ingufu ngo kubikorwa byari bimaze imisni byaratangiwe, ije kubitera imbaraga. ndashima cyane Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, umwe mubayobozi biki guhugu bakora ibintu bazi neza kandi bakunze cyane, yita cyane kukazi yahawe kandi n’umuhanga

laurent yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

u rwanda ni igihugu gikeneye ko ibyo gikora byose biba binyuze mu mucyo kandi bikaba byose bibereye abaturage, ni nayo mpamvu rero usanga igihe cyose rugaragara nk’igihugu gishaka gutera imbere bityo inkunga cyangwa se andi mafaranga ruhawe ruka rwayakoresha neza kandi kuburyo bibereye buri wese, kuba rwagiriwe ikizere rugahabwa aya mafaranga ntago ari kubufindo gusa ahubwo ni uko ibyo igihugu gukora muri sector y’ubuzima bigaragarira buri wese!

nkubito yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

iyo ukora neza ugomba guhembwa ari nabyo biri kuba ku Rwanda ndabona ayo mafaranga azadufasha kurwanya izo ndwara kandi ndizera ko zigomba kugabanuka kuburyo bugaragara

Munezero yanditse ku itariki ya: 11-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka