Umugore wavuwe kanseri y’ibere atanga ubuhamya “bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo”

Umugore witwa Musabeyezu Delphine uturuka mu karere ka Ruzisi atanga ubuhamya avuga uburyo ngo yumva ubu amerewe neza mu mubiri nyuma yo kuvurirwa kanseri y’ibere mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera.

Uyu mugore ufite abana batanu n’umugabo avuga ko mbere ataramenya ko ari kanseri arwaye, yabanje kumva mu ibere rye harimo ikintu kibyimbye. Ngo nibwo yahise ajya kwivuza ku kigonderabuzima cy’iwabo aho atuye.

Agezeyo bananiwe kumuvura maze bamwohereza ku bitaro by’i Gihundwe, bimwe mu bitaro byo mu ntara y’Iburengerazuba. Kuri ibyo bitaro naho bananiwe kumuvura bahita bamwohereza ku bindi bitaro byitwa Bunshenge.

Musabeyezu Delphine avuga ko kuri ubu yumva ameze neza.
Musabeyezu Delphine avuga ko kuri ubu yumva ameze neza.

Musabeyezu akomeza avuga ko ku bitaro bya Bushenge naho bananiwe kumuvura maze bamwohereza ku bindi bitaro bya Kibogora biherereye mu karere ka Nyamasheke. Izo ngendo zose yakoraga ajya ku bitaro akabivamo ajya mu bindi ngo zatumaga ikibyimba yari arwaye mu ibere kirushaho gukura.

“Numvaga ko ngiye gupfa”

Akomeza avuga ko aho yari yoherejwe kuvurirwa, mu bitaro bya Kibogora, nabwo byabananiye bafata umugambi wo kumwohereza mu bitaro bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).

Ngo akigera muri ibyo bitaro bamufashe ibizamini maze basanga arwaye kanseri y’ibere. Akimara kubona igisubizo cya muganga ngo yahise agira ubwoba kuko yari aziko kanseri idakira.

Musabeyezu avuga ko ku bitaro bya Kaminuza i Butare bahise bamusaba gusubira mu rugo iwabo akajya kwitegura kugira ngo azagaruke bamubage ibere. Asubiye mu rugo ngo nibwo yumvise kuri radio ko hari ibitaro bivura kanseri by’i Butaro.

Agira ati “Nahise nsubira i Butare (CHUB) mbasaba ko bampa serivisi bakanyohereza kuri ibyo bitaro bya hano i Butaro.” Yongeraho ko bahise bamukorera iyo serivisi maze ajya kwivuza ku bitaro bya Butaro.

Icyumba Musabeyezu Delphine yavuriwemo kanseri y'ibere.
Icyumba Musabeyezu Delphine yavuriwemo kanseri y’ibere.

Musabeyezu avuga ko yageze ku bitaro bya Butaro mu kwezi Kanama mu mwaka wa 2012, nabwo bamufata ibizamini basanga arwaye kanseri, bituma arushaho kugira ubwoba kuko yumvaga atazakira.

Gusa ariko akomeza avuga ko abaganga yasanze muri ibyo bitaro bamuganirije akagarura “morale” maze atangira kwiyakira. Nyuma abaganga baje kumubaga ibere rirwaye kanseri ariko ngo nabwo nta kizere yagize cy’uko azakira.

Agira ati “Bakimara kumbaga rero numvaga n’ubundi nta gukira, ariko ndangije icyumweru nibwo natangiye kugira ‘morale’, ntangiye kujya hanze, numva ko ngomba kuzakira.”

Akomeza avuga ko igisebe, cy’aho bamubaze, kimaze gukira yasubiye mu rugo igihe gito mu gihe agitegereje gufata imiti ivura kanseri. Mu kwezi k’Ukwakiza 2012 ngo nibwo yatangiye gufata iyo miti. Bitewe n’uburyo abanganga bamufataga neza bamuha iyo miti ngo byarushije ho kumugarurira ikizere cyo gukira.

Musabeyezu yongeraho ko abamubonaga afite ibere rimwe kandi yarananutse batangaraga cyane bavuga ko nta buzima afite ariko ngo we yabahamirizaga ko azakira.

Ubu nta kibazo afite

Tariki 20/08/2013, ubwo mu bitaro bya Butaro hafungurwaga ikigo gishya kivurirwamo abarwayi ba kanseri ariko bazajya bavurwa bataha aho kuhaba (Butaro Ambulatory Cancer Center), Musabeyezu yatanze ubuhamya avuga ko yarangije gufata imiti ivura kanseri ngo kuburyo yumva nta kibazo afite.

Agira ati “Ubu mpagaze hano rero noneho numva nta kibazo mfite, imiti ndayirangije, ndahagarara neza nkumva ndafashe, nkabasha kugira icyo nakora, numbona wese abona ko kanseri ijya ikira.”

Ibitaro bya Butaro aho Musabeyezu Delphine yavuriwe kanseri.
Ibitaro bya Butaro aho Musabeyezu Delphine yavuriwe kanseri.

Akomeza avuga ko ubu yizeye ko azakira neza ngo kuko uko yari ameze mbere atariko ameze ubu. Mbere yararibwaga cyane ariko ubu ngo nta buribwe na buke afite; nk’uko Musabeyezu abisobanura.

Ashimira cyane ubuyobozi bw’ibitaro bya Butaro ndetse n’abaganga bose bahakorera ngo kuko bamubaye hafi akongera kugarura ikizere cyo kubaho.

Byamutwaye agera kuri miliyoni

Musabeyezu avuga kandi kwivuza ndetse n’ingendo yagiye akora byamutwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni ariko ayo mafaranga ngo ni make ngo kuko yari afiye ikarita y’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé). Ngo iyo aba adafite Mitiweri ntiyari kubona amafaranga yo kwivuza.

Agira ati “Ikintu nashishikariza abantu ni ugushaka Mitiweri. Iyo ufite Mitiweri byose birashoboka…(iyo mba ntafite Mitiweri) nta nubwo nari kuyabona (amafaranga yo kwivuza) no gupfa nari gupfa.

Serivisi yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro yatangiye ku mugaragaro mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2012. Ubuyobozi bw’ibyo bitaro buvuga ko kuva icyo gihe bamaze kwakira abarwayi ba kanseri barenga 1000.

Ibyo bitaro bipima kanseri, ibizamini bikoherezwa muri Amerika kuburyo mu gihe kitarenga ibyumweru bibiri umurwayi aba afite ibisubizo. Ibyo bitaro kandi bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri 12.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi Inyabitekeri Ese Umuntu Urwaye Kanseri Wamubwirwaniki

Nshimiyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka