Ibikoresho byose byatanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi, kibinyujije mu mushinga w’ubutwererane wiswe Belgium Technical Coperation(BTC).
Moto zatanzwe ni inkunga izafasha abashinzwe ubuzima mu karere kumenya ireme ry’imibare iva muri buri kigo nderabuzima n’ibitaro, hagamijwe koroshya igenamigambi rya buri karere, nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr Anita Asiimwe, yabitangaje.
Yagize ati:“Mu rwego rwo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, uturere nitwo tuzakurikirana ibikorerwa mu bigo bishinzwe kwita ku buzima, aho gukorwa na Ministeri. Turifuza kumenya ngo mu murenge runaka havutse abana bangahe, bavutse bameze bate, ese iyo mibare niyo koko; uwo niwo murimo w’abashinzwe ubuzima bahawe izi moto.”
MINISANTE kandi yishimiye ingobyi yahawe ibitaro bya Kinihira biri mu karere ka Rulindo, ikavuga ko ibitaro n’ibigo nderabuzima hafi ya byose bikeneye za ambulance zafasha mu kugeza igihugu ku ntego z’ikinyagihumbi, zirimo kugabanya impfu z’abana bapfa bavuka cyangwa ababyeyi bapfa babyara.
Dr Abdallah Utumatwishima uyobora ibitaro bya Kinihira, yavuze ko atakwemeza ko kugeza ubu ababyeyi bose babyarira kwa muganga ariko iyi ngobyi ikazagabanya iki kibazo.
Ati “Mu karere ka Rulindo hari urugendo rwa kilometero zirenga 50 abaturage bagomba kugenda bagana ibitaro, kandi nta modoka ikoreshwa nk’ingobyi ibitaro byacu byari bifite, kuko n’iyo dukoresha yari iyo twatijwe.”
Ikigeraranyo cya Ministeri y’ubuzima kivuga ko hakabaye haboneka ambulance imwe ku baturage ibihumbi 60 nibura, kandi ngo biragaraga ko icyo cyifuzo kigenda kigerwaho.
Dr Utumatwishima ati “Akarere ka Rulindo kabarura abaturage basaga ibihumbi 300, kakaba gafite za ambulance zigeze muri zirindwi (bivuze ko ambulance imwe isangiwe n’abagera ku bihumbi 43), murumva ko kuri twe intego yagezweho.”
Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, Erwin De Wandel, yatangaje ko gahunda igihugu cye kirimo kubahiriza mu gutanga inkunga mu bijyanye n’ubuzima ku Rwanda, ari amasezerano ya gahunda y’imyaka ine(kuva 2011-2014) y’inkunga izatangwa ingana na miliyoni 55 z’amayero, kandi ko mu gihe azaba arangiye, hazabaho kwemeza andi masezerano.
Ambulance yahawe ibitaro bya Kinihira, ngo ifite agaciro ka miliyoni 43.2 (RwF) z’amafaranga y’u Rwanda. Irimo agatanda k’umurwayi bamushyiraho akurizwa cyangwa akururutswa mu modoka yaryamishijweho, ibyangombwa by’ubuvuzi bw’ibanze n’umwuka wo kongerera umurwayi wawubuze.
Moto zo mu bwoko bwa Suzuki ndende(ziberanye n’imisozi), ngo zaguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni 63 RwF(aho buri moto ngo ifite agaciro ka miliyoni 2.07 (RwF); zikaba zagenewe abashinzwe ubuzima mu turere.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ari kose iyo batanga imodoka byarikubabyiza kurushaho
moto se izajyana abaturage kwamuganga.