Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo nabwo butangaza ko buzakomeza gukurikirana iyi gahunda binyuze mu gushimangira no kunoza amabwiriza agenga imikorere y’ibimina dore ko bimaze gufasha benshi mu batuye aka karere kwishyura mituweli.
Abaturage bo mu kagali ka Rwikiniro muri uyu murenge wa Rwimbogo, bavuga ko ibimina byabafashije kwihuta mu kwesa uyu muhigo. Mushinzimana Pascal ni umwe muri aba baturage, ahamya ko usibye kubafasha gutangira imisanzu ku gihe, ikimina ari n’uburyo bwo kunganirana.
Umuyobozi w’Akarer ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimpuwe Esperence, avuga ko muri rusange gahunda ya mutuweli imaze kugera ku kigero gishimishije muri aka karere.
Yagize ati:” Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, abaturage b’Akarere ka Gatsibo bamaze kuyigira iyabo, ubu tukaba twaramaze kurenza ikigero twari twihaye kuko twamaze kurenza 96%.”
Buri mwaka wa mutuelle de santé utangirana n’ukwezi kwa karindwi, amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo, agaragaza ko imirenge hafi ya yose imaze kwitabira kwishyura mituweli y’uyu mwaka wa 2014-2015 ku buryo bushimishije. Ibimina ngo ni kimwe mu byatumye abaturage babasha kwihuta mu gutanga iyi mituweli.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|