Rwamagana: Umuryango “Vision for a Nation” urasaba abaturage kwitabira ubuvuzi bw’amaso

Umuryango “Vision For a Nation” ukorana na Minisiteri y’Ubuzima mu kwegereza abaturage ubuvuzi bw’amaso, urasaba abaturage b’akarere ka Rwamagana ndetse n’ab’ahandi mu gihugu ko bakwiriye gukangukira kwisuzumisha no kwivuza amaso kuko ubuvuzi bwayo bwatangiye kubegerezwa kugeza ku bigo nderabuzima.

Umuhuzabikorwa wa Vision for a Nation, Uwihoreye Abdallah, atangaza ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ngo kuri buri kigo nderabuzima cyo mu gihugu hahuguwe abaganga babiri bashinzwe kuvura amaso ku buryo buri muturage ubagannye, asanga bafite ubushobozi bwo kumufasha.

Bwana Uwihoreye avuga ko ku bigo nderabuzima, hatanzwe ibikoresho bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso kandi bakaba barahawe ubumenyi mu kuvura amaso. Abagaragayeho kurwara amaso, baravurwa kandi bagahabwa n’indorerwamo z’amaso ku bazikeneye, bishyuye amafaranga y’u Rwanda 1000 gusa mu gihe umuntu asanganywe ubwisungane mu kwivuza bwa “Mutuelle de Santé”.

Uwihoreye Abdallah, Umuhuzabikorwa w'umushinga 'Vision for a Nation', ubwo yari mu mu karere ka Rwamagana mu bukangurambaga ku buvuzi bw'amaso.
Uwihoreye Abdallah, Umuhuzabikorwa w’umushinga ’Vision for a Nation’, ubwo yari mu mu karere ka Rwamagana mu bukangurambaga ku buvuzi bw’amaso.

Mu karere ka Rwamagana, ngo hazavurwa abaturage bose bafite ikibazo cy’amaso ariko by’umwihariko ku bari hejuru y’imyaka 40 y’amavuko.

Abaturage basabwa kudasuzugura indwara y’amaso ahubwo bakayifata nk’ikibazo gikomeye bagomba guhagurukira, bityo bakivuza kugira ngo bashobore gukora imirimo yabo ya buri munsi.

Mu gihe iyi gahunda yaba ishyizwe mu bikorwa, yafasha abaturage benshi bo mu Rwanda bafite indwara z’amaso kuko kugeza ubu, amavuriro yita ku maso akiri make, ndetse abaturage benshi bagiraga ubu burwayi, bikaba byabasabaga kujya ku Bitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Ubwo yari mu karere ka Rwamagana, tariki ya 28/06/2014, Umuhuzabikorwa w’umuryango “Vision for a Nation” yatangaje ko Abanyarwanda basaga 10% bafite ibibazo by’amaso, bityo hakaba hakenewe ubukangurambaga kugira ngo bamenye ko ubuvuzi bwayo bwabegerejwe babwitabire.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka