Rwamagana: Abaforomo n’ababyaza bizihije umunsi wabo baharanira guhindura ubuzima bw’ababagana

Abaforomo n’ababyaza bo mu karere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo bagihura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo ka buri munsi birimo kuba bakiri bake bigatera gukora amasaha menshi ndetse n’umushahara udahagije ugereranyije n’imiterere y’isoko, ngo bazakomeza guharanira kwitanga mu kazi kabo kugira ngo ubuzima bw’abarwayi babagana bubashe kwitabwaho.

Ibi abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bo mu karere ka Rwamagana babitangaje ku wa Gatanu, tariki 16/05/2014, ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahnga w’abaforomo n’uw’ababyaza, bayikomatanyije.

Abaforomo n'ababyaza bo mu karere ka Rwamagana, ubwo bari mu biganiro.
Abaforomo n’ababyaza bo mu karere ka Rwamagana, ubwo bari mu biganiro.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abaforomo n’abaforomokazi ndetse n’uw’ababyaza, ngo bifasha aba bakozi bashinzwe kwita ku buzima bw’abantu gusubiza amaso inyuma kugira ngo barusheho gutanga serivise nziza ku barwayi babagana.

Kaboni Noel, uhagarariye Ihuriro ry’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza mu karere ka Rwamagana avuga ko nubwo hakiriho ingorane ku baforomo n’ababyaza; ngo biyumvamo inshingano ikomeye yo gukomeza kwita ku buzima bw’abaturage babagana kandi babaha serivise nziza uko bishoboka kose.

Bamwe mu baforomo n'ababyaza bo mu karere ka Rwamagana, mu ifoto y'urwibutso nyuma y'ibiganiro by'umunsi mpuzamahanga wabahariwe.
Bamwe mu baforomo n’ababyaza bo mu karere ka Rwamagana, mu ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro by’umunsi mpuzamahanga wabahariwe.

Bwana Kaboni Noel akomeza avuga ko hakiri ibibazo bitandukanye ku baforomo n’ababyaza, cyakora akavuga ko ubuvugizi bugenda bukorwa bwagize impinduka mu buzima bw’aba bakozi ugereranyije n’imyaka yatambutse, kuko ngo umubare w’abaforomo n’ababyaza ugenda wiyongera ndetse n’umushahara wabo ukaba ugenda uzamuka.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Nkuranga Jean Baptiste yavuze ko intambwe igenda iterwa mu rwego rw’ubuvuzi yishimirwa ariko agasaba abakora muri serivise z’ubuvuzi kwerekeza intekerezo zabo ku murwayi kugira ngo ubagannye arwaye abashe gukira, kandi ibikorwa byabo bikajya bishingira ku byifuzo by’abarwayi babagana.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye abaforomo, abaforomokazi n'ababyaza gutanga serivise nziza ku barwayi.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza gutanga serivise nziza ku barwayi.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yasabye abaforomo n’ababyaza gutanga serivise nziza birinda ikintu cyose cyababuza kwita ku murwayi kuko ari bo aba akesha ubuzima kandi ko iyo batamwakiriye ngo bamuvure, bimuviramo kubura ubuzima.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kuba umuforomo ni byiza ariko ibyo ngo ibizamini bya council, za equivalence,licence nibyo bitob umwuga ariko abantu bize muri Cong twebwe mwatudohoreye ikizame mukagikuraho ko twize muri mauvaise condition z’intambara!!!!!!

kanakuze yanditse ku itariki ya: 1-06-2014  →  Musubize

Muraho ni byiza mbanjye kubashimira,nigeze kwiga muri RDC General nursing none ubu ndi mu mwaka wa gatatu mu Rwanda nkurikije ibyo twari twarize muri Congo nakwifuza ko abantu bize nursing muri RDC Leta yabongereraho andi masomo hari ibyo nabonye byinshi batize kandi by’ibanze mu guteza ubuzima bw’abanyarwanda imbere eg civic ethics and deontology nursing phylosoph n’ibindi.Ibindi kugura amanota amafaranga bya hariya mu baturanyi nabyo ntibituma umunyeshuri yiga neza kuko watsinda watsindwa uragura.Icya nyuma ni uko kiriya kizamini cya Leta gihabwa abarangije kigomba gukomezwa gushigikirwa ngo abo bagiye bihahira imibereho bataza gukuinira ku buzima bw’abnyagihugu murakoze!!!!!!!!!!!!!

kayigamba isdore yanditse ku itariki ya: 1-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka