Rutsiro: Abakozi ba Leta bahawe udukingirizo ibihumbi 54

Minisiteri y’abakozi ba Leta (MIFOTRA) yatanze inkunga y’udukingirizo igenewe abakozi ba Leta n’ab’ibigo bya Leta bikorera mu karere mu rwego rwo kubafasha kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse no kwirinda kubyara abana batateguwe.

Iyo nkunga MIFOTRA yayigeneye uturere dutandukanye, by’umwihariko abakozi bo mu karere ka Rutsiro bakaba bahawe udukingirizo ibihumbi 54.

Umuhango wo gutangira gukwirakwiza utwo dukingirizo wabereye ku rwego rw’akarere tariki 30/12/2013, utwa mbere tukaba twahawe abakozi b’akarere ka Rutsiro, mu rwego rwo kumenyesha abakozi bo mu karere n’abandi bakozi bo mu bigo bya Leta ko hari inkunga Minisiteri y’abakozi ba Leta yabageneye, kugira ngo na bo bitegure ko mu minsi micye izabageraho.

Umuyobozi w'ikigo cy'akarere gishinzwe gukwirakwiza imiti atanga udukingirizo ku bakozi b'akarere.
Umuyobozi w’ikigo cy’akarere gishinzwe gukwirakwiza imiti atanga udukingirizo ku bakozi b’akarere.

Minisiteri y’abakozi ba Leta yahaye utwo dukingirizo abakozi ba Leta n’ab’ibigo bya Leta bikorera mu karere ka Rutsiro iducishije mu kigo cy’akarere gishinzwe gukwirakwiza imiti n’ibikoresho mu mavuriro. Icyo kigo ni na cyo kizagira uruhare mu kugeza utwo dukingirizo kuri abo bakozi hirya no hino mu bigo bakoramo.

Umuyobozi w’ikigo cy’akarere gishinzwe gukwirakwiza imiti n’ibikoresho mu mavuriro, Eugene Shumbusho, yavuze ko hari icyizere ko abantu batazabirwanya, kuko nko ku karere, aho batangiriye kudutanga abantu babaye nk’abatunguwe, ariko baratwakira, cyane ko abadukenera bitaboroheraga kujya kutugura mu iduka kubera isoni.

Shumbusho yagize ati “turizera ko igikorwa kizagenda neza kuko abakozi ba Leta basobanukiwe bihagije n’akamaro k’agakingirizo, uko gakoreshwa n’umusaruro mwiza gatanga iyo kakoreshejwe neza.”

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yakanguriye abakozi b'akarere gukoresha utwo dukingirizo.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakanguriye abakozi b’akarere gukoresha utwo dukingirizo.

Shumbusho avuga ko rimwe na rimwe hari abantu bashobora kumva ko gutanga udukingirizo ari ugukangurira abantu kwishora mu ngeso z’ubusambanyi, ariko ngo si ko bimeze.

Ati “agakingirizo kagomba gufatwa nk’igikoresho, nk’uko umuntu aba afite umwenda mu rugo cyangwa aba afite urukweto, agakingirizo rero na ko gakwiye kuba intwaro ya buri munsi imufasha kwirinda.”

Yasobanuye ko abashakanye bataduhabwa kugira ngo bajye gusambana cyangwa mu buraya, ahubwo ko na bo bashobora kuba badukoresha kugira ngo tubafashe kwirinda za ngaruka bashobora guhura na zo zirimo kubyara abana batifuza cyangwa kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abagore na bo bahawe udukingirizo twambarwa n'abagabo.
Abagore na bo bahawe udukingirizo twambarwa n’abagabo.

Muri iki gihe ngo haboneka n’abantu bakundana bagakora imibonano mpuzabitsina, nyamara batarashinga ingo. Ikibazo kikaba atari uko bayikora, ahubwo ikibazo kikaba ari uburyo bayikoramo, niba bikingiye cyangwa se batikingiye.

Leta rero ikaba igerageza kwegereza udukingirizo umuntu wese udukeneye mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziva muri ya mibonano mpuzabitsina idakingiye ari zo kubyara abana batifuzwa no kwandura indwara.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ko mbona na Mayor yiteretse vin na J&B se nayo ni inkunga MIFOTRA yageye abanya Rutsiro??????????????

Kawayine Olivier yanditse ku itariki ya: 3-01-2014  →  Musubize

Iki gikorwa nikiza.Ariko se naziriya nzoga mbona imbere y’abayobozi nazo n’inkunga Mifotra yatanze ngo bijyane nakiriya gikorwa?

Jean claude Gashonga yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

ahubwo iyo babigisha kuba intangarugero bifata nuko ari abayobozi kandi nubundi bagomba kuba intangarugero ku baturage bayobora...ariko nti twirengagize ko hari igihe abantu bananirwa kwifata cyangwa kuringaniza ibyaro bikangobwa kwifashisha agakingirozo

chantal yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

hahahahha, aka kantu karanshimishije nukuri , burya uwananiwe kwifata ajye akaoresha agakingirizo, kandi nukuri nshimye iyi misiteri kukantu kubutwari yakoze burya abantu batazashira bakagize ikibarinda kandi gihendutse, leta yurwanda rwose irashimisha nudushya dutangaje gusa. ibi byose ni muzehe Paul

karegeya yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

ubuzima buzira umuze nibyo bikwiye kuranga abanyarwanda ndetse buri munyarwanda wese akumva ko akwiye kwirinda sida kandi akabigira ibye, ibi nibyo bizatuma ejo hacu haba heza, Minisante niyo gushimirwa kuko ibyo iri gukora ni byiza cyane kandi ni ukurebera neza ubuzima bw’abanyarwanda.

bingwa yanditse ku itariki ya: 2-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka