Rusizi: Abagabo n’abasore bagejeje imyaka 18 barakangurirwa kwisiramuza

Kuba abagabo bakomeje kumenya akamaro kwisiramuza bituma abitabira icyo gikorwa bagenda biyongera aho bavuga ko kwikebesha uretse kuba bibafasha kugira isuku y’imibiri yabo ngo binabafasha kwirinda uburwayi bumwe na bumwe bwandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse abafite ingo bikabafasha no kuburinda abo bashakanye.

Ibi byagaragajwe n’abagabo bitabiriye igikorwa cyo gusiramura cyari kimaze icyumweru gikorerwa mu bitaro bya Gihundwe kikaba cyarangiye kuri uyu wa gatanu kuwa 27/06/2014.

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ubuzima muri Ministeri y’ubuzima (RBC) gikorwa hifashishijwe uburyo bushya bwo gukeba hakoreshejwe uburyo bw’impeta cyangwa PrePex mu ndimi z’amahanga.

Dr Aurea Nyiraneza, umuganga mu bitaro bya Kibungo wari waje gufasha muri iki gikorwa mu bitaro bya Gihundwe dore ko yanabihuguwemo yemeza ko ubu buryo aribwo bworoshye gukora kandi bityp bugatuma babikorera abantu benshi ndetse ngo bikaba bigabanya n’ingaruka zashobokaga kuba ku bakoresheje uburyo busanzwe bwo kubaga.

Abagabo bitabiriye kwikebesha mu buryo bushya bukoresha impeta nabo bemeza ko ubu buryo ari bwiza kuko uretse kuba bitabatera uburibwe bwinshi mu gihe babikorerwa ngo binabafasha gukomeza imirimo yabo nk’ibisanzwe.

Dr Nshizirungu Placide avugako kwisiramuza bifite 60% byo gukumira ubwandu.
Dr Nshizirungu Placide avugako kwisiramuza bifite 60% byo gukumira ubwandu.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Nshizirungu Placide, asaba abagabo bose kwitabira kwikebesha agasaba ariko ababyeyi kujya babikorera abana babo bamaze kugira imyaka iri hejuru kuko ari nabwo umugabo aba akeneye isuku nyinshi y’umubiri.

Dr Nshizirungu anavuga ko nubwo kwikebesha bitanga amahirwe yo kurinda uburwayi bwaturuka ku mibonano mpuzabitsina bidasobanura ko abagabo bakebwe bareka kwikingira kuko aya mahirwe atari ijana ku ijana.

Atanga urugero ko mu kwandura ubwandu bwa sida bigabanya kwandura ubu bwandu ku gipimo cya 60 % ku bisiramuje bivuga ko haba hakiri amahirwe yo kuyandura mu gihe habayeho imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Naho ku bagabo bavuga ko hari icyo bihundura mu bijyanye n’uburyohe bw’imibonano mpuzabitsina avuga ko iyi myumvire atariyo.

Ubu buryo bwo gukeba abagabo hakoreshejwe uburyo bw’impeta PrePex bwatangijwe na Ministri y’ubuzima ngo buzakomeza gukoreshwa mu mavuriro n’ibitaro byose byo mu gihugu, abaganga bakaba bakomeje guhabwa amahugurwa yo gukoresha ubu buryo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka