Ruhango: Umubyeyi wabyaye abana 5 bagapfa ngo yabanje kugana mu bapfumu

Nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku cyaba cyaratumye Nyirangenzehayo Clementine w’imyaka 33 y’amavuko abyara abana 5 tariki 09/08/2013 bagahita bapfa, basanze uyu mubyeyi yarabanje kunyura mu bapfumu avuga ko yarozwe bitewe n’ubunini bw’inda yari afite.

Uyu mubyeyi akimara gupfusha abana be bose, bamwe batangiye kuvuga ko byatewe n’uburangare bw’abaganga b’ikigo nderabuzima cya Kizibere mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango.

Abana babiri b’uyu mubyeyi baguye ku kigo nderabuzima cya Kizibere abandi batatu bagwa ku bitaro bya Ruhango.

Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango biri mu murenge wa Kinazi avuga ko nta burangare bwigeze buba mu kubyaza uyu mubyeyi, ahubwo ngo byatewe n’uko Clementine atigeze yumva inama yagiriwe n’abajyanama b’ubuzima zo kugana kwa muganga akajya kwipimisha hakiri kare.

Ngo nyuma yo kubona ko uyu mubyeyi yari afite inda idasanzwe mu gihe cy’amezi 2 gusa atwite, umujyanama w’ubuzima yamusabye kujya kwa muganga, ariko uyu mubyeyi we ntiyabihaye agaciro.

Dr Habimana Valens umuyobozi w'ibitaro bya Ruhango asobanura ikibazo cya Nyirangenzehayo tariki 21/08/2013.
Dr Habimana Valens umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango asobanura ikibazo cya Nyirangenzehayo tariki 21/08/2013.

Umujyanama w’ubuzima yifashishije bagenzi be, bakomeza gusaba uyu mubyeyi kujya kwa muganga. Nyuma yaje kwemera ajyayo, kwa muganga nabo babonye afite inda idasanzwe bahita bamwandikira urwandiko rumwohereza ku bitaro bya Ruhango kugirango akorerwe isuzumwa.

Clementine aho kujya ku bitaro bya Ruhango yaranze ahubwo ajya mu bapfumu avuga ko yarozwe. Mu bapfumu ngo bamubwiye ko yarozwe n’umujyanama w’ubuzima wamuhatiraga kujya kwa muganga, guhera icyo gihe amakimbirane yatangiye kuvuka hagati y’umujyanama w’ubuzima na Clementine.

Ubwo umujyana w’ubuzima yacitse intege zo gukomeza kumukurikirana, icyakoze yasabye bagenzi be gukomeza ku muba hafi kugeza ubwo banamuherekeje ku kigo nderabuzima agiye kubyara.

Dr Habimana Valens umuyobozi w’ibitaro bya Ruhango, avuga ko iyo uyu munyeyi aza gukurikiza inama yahawe n’abajyanama b’ubuzima agasuzumwa mbere, ngo aba yaroherejwe mu bitaro bikuru bya CHUK kugirango abana be bazavukire ahantu hari ibikoresho bihagije, dore ko banavukiye amezi atuzuye kuko bari bavukiye ku mezi 7 gusa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ayamezi yinda yari menshi pee naba 6 babaho yazize ubujiji bwe nareke kwikoma abaganga ariko abanjyanama bubuzima bashiremo akabaraga namaradio bakangurire ababyeyi kujya kwamuganga

NA yanditse ku itariki ya: 25-08-2013  →  Musubize

ubu ni ubujiji bw’abantu ku giti cyabo ntaho bihuriye n’ibitaro ndetse n’abaganga, kuko iyo uyu mugore aza kugana ibitaro hakiri kare ntacyo abana be bari kuba, kuko yari gukurikiranwa hakiri kare kandi bikagira icyo bitanga, nta mpamvu rero y’uko abantu bikoma abaganga kuko ntako batagize.

nkubito yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka