Nyundo: Bamurikiwe ivuriro rishya nyuma y’iryangijwe na Sebeya

Ubuyobozi bwa Diyosezi gaturika ya Nyundo bwamurikiye abaturage n’ubuyobozi ikigo nderabuzima gishya nyuma y’uko icyari gisanzwe cyangijwe n’umugezi wa Sebeya.

Kuva Gicurasi 2010 nibwo ikigo nderabuzima cya Nyundo cyangijwe n’amazi biba ngombwa ko hashakwa ahandi hakwimurirwa serivisi z’ubuvuzi zahatangirwaga, aho hakodeshejwe inzu y’umuturage ariko nabwo serivisi zose ntizishobore kuhatangirwa.

Izi nyubako zamuritswe nyuma y'imyaka isaga ine icyigo nderabuzima cya Nyundo cyarasenyutse.
Izi nyubako zamuritswe nyuma y’imyaka isaga ine icyigo nderabuzima cya Nyundo cyarasenyutse.

Nk’uko bamwe mu baturage bari basanzwe bivuza ku kigo nderabuzima cya Nyundo babitangaza, ngo n’ubwo cyari cyiza bakiganaga bafite ubwoba ko Sebeya yakibasangamo kuko iyo amazi yazaga inyubako zose zuzuraga amazi.

Inyubako zamuritswe kuri uyu wa mbere tariki ya 6/10/2014 zubatswe mu mezi 19 zitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 440 yatanzwe n’abaterankunga batandukanye barimo umushinga wo mu gihugu cy’Ubudage witwa Mizereor, umushinga wo mu gihugu cy’Ububiligi witwa Ingobyi hamwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Musenyeri Habiyambere n'abandi bayobozi bataha ku mugaragaro inyubako z'ikigo nderabuzima cya Nyundo.
Musenyeri Habiyambere n’abandi bayobozi bataha ku mugaragaro inyubako z’ikigo nderabuzima cya Nyundo.

Musenyeri wa Diyoseze ya Nyundo, Dr Habiyambere Aléxis avuga ko ivuriro rya Nyundo mu mwaka wa 2010 ryitaga k’ubuzima bw’abaturage ibihumbi 50, harimo ubuzima bw’abanyeshuri biga ku mashuri ya Nyundo bagera ku bihumbi 3.

Musenyeri Habiyambere asaba abaturage kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa gakondo bigafasha no kwirinda virusi itera Sida.

Inyubako z'ikigo nderabuzima cya Nyundo zari zangijwe n'umugezi wa Sebeya muri Gicurasi, 2010.
Inyubako z’ikigo nderabuzima cya Nyundo zari zangijwe n’umugezi wa Sebeya muri Gicurasi, 2010.

Uretse kuba Diyoseze ya Nyundo yarafashe iya mbere mu kubaka ivuriro ryangijwe n’umugezi wa Sebeya, yatanze n’ikibanza kizubakwamo urwibutso ruzimurirwamo imibiri yari mu rwibutso rwa Nyundo narwo rwangijwe n’amazi, akarere ka Rubavu kakaba gatangaza ko kamaze kubona amafaranga n’ubwo kataratangira ibikorwa byo kubaka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ni byiza yane kuko ndabona abaturage bagiye kubona ivuriro hafi bazajya bivuriza

sugira yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

intore aho iri hose yishakira igisubizo , ikibazo kikaba abanyarwanda ubwau tukisuganya tugashaka ibisubizo, mukomeze imihigo

kalisa yanditse ku itariki ya: 7-10-2014  →  Musubize

bafate neza ibi bitari bubakiwe maze gahunda zahatangirwaga zikomeze zigende neza

nyundo yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Nyundo bushimirwe uruhare rukomeye bugaragaza mu mibererho myiza y’abaturage. bakomey kuri ya ntego ngo ROHo NZIZA MU MUBIRI MWIZA. Imana ikomeze ibafashe

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 6-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka