Nyamirama: Nta murwayi ukimara iminota 20 atarabonana na muganga nyuma yo guhuza serivisi z’ikigo nderabuzima n’iz’ivuriro rya SOS

Nyuma y’amezi agera kuri atanu ikigo nderabuzima cya Nyamirama gihurijwe hamwe n’ivuriro (Clininique) ry’ikigo cya SOS gikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, abivuriza muri icyo kigo nderabuzima ngo bishimiye uko serivisi bahabwa zisigaye zihutishwa kuko nta mu rwayi ukimara iminota 20 atarabonana na muganga.

Abivurizaga mu kigo nderabuzima cya Nyamirama na mbere y’uko ibyo bigo byombi bihurizwa hamwe bavuga ko hari igihe bamaraga igihe kigera hafi ku masaha atanu batarahabwa serivisi, ariko ubu ngo umurwayi ajya kwivuza agahita avurwa atabanje gutonda umurongo nk’uko byahoze mbere.

Ivuriro ryo muri SOS ryahujwe n'ikigo nderabuzima cya Nyamirama.
Ivuriro ryo muri SOS ryahujwe n’ikigo nderabuzima cya Nyamirama.

“Numvaga rwose ndibuze [kunyakira] bigatinda ariko mbonye byihuse nanjye numva biranshimishije. Mbere habaga imirongo miremire ariko ubu mbona hari icyahindutse kuko abarwayi babaye bake kandi hakiri kare, ubundi byageraga na saa sita abarwayi bagihari ariko ubu ndabona ntabo” Uku ni ko Mukakibibi Jeannette twasanze yivuza yabidutangarije.

Nibagwire Sauda wo mu murenge wa Ruramira twasanze ku kigo nderabuzima cya Nyamirama tariki 16/05/2014 mu masaha ya saa tatu za mu gitondo yagiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro yadutangarije abona hari impinduka nini mu mitangire ya serivisi muri icyo kigo nderabuzima ugereranyije n’igihe yagiherukiragamo mu mwaka wa 2011.

Yagize ati “Naherukaga hano muri 2011 mbona haza abantu benshi cyane bigatuma umuntu ahatinda cyane. Ubu ntabwo bitinda kuko nta minota 20 mpamaze kandi barangije kunkorera. Ndaje birantangaza mbona ibintu biruhuta uwo mwanya mbona abantu ni bakeya, abandi barangije kare.”

Ibi bigo byombi byahujwe mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2013, bikaba byarakoraga buri kimwe ukwacyo kabone n’ubwo inyubako za byo zari zegeranye cyane ku buryo wagira ngo ni ikigo kimwe.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamirama Nsengiyumva Jacques avuga ko guhuza ibyo bigo byombi byari muri gahunda yo kurushaho kunoza serivisi abarwayi bahabwa, kuko byatumye ibikoresho n’abakozi biyongera kandi imbaraga zari zitatanye zigahurizwa hamwe.

By’umwihariko ubufatanye bw’ibyo bigo ngo bwagize akamaro kanini bitewe n’uko hari serivisi ikigo nderabuzima kitatangaga mbere ariko ubu gisigaye gitanga kuko gifite umuganga [medecin] wakoraga mu ivuriro rya SOS.

Ibyo ngo byatumye n’umubare w’abantu bavurirwa muri icyo kigo nderabuzima kuko nyuma y’amezi atanu ubwo bufatanye butangiye hari abarwayi bagera hafi ku 2000 biyongereye ku bari basanzwe baherwa serivisi mu kigo nderabuzima cya Nyamirama.

Kuri ibyo ngo haniyongeraho kugabanuka k’umubare w’abarwayi boherezwaga mu bitaro bavuye muri icyo kigo nderabuzima, kuko uwo muganga hari indwara abasha kuvura zakabaye zoherezwa mu bitaro, ariko bidakuyeho ko iyo nawe ageze aho ananirwa biba ngombwa ko abarwayi boherezwa mu bitaro nk’uko Nsengiyumva akomeza abivuga.

Amasezerano y’ubufatanye ibyo bigo byombi byagiranye ngo yashyikirijwe minisiteri y’ubuzima yememeza ko bibaye ikigo nderabuzima kimwe.

Ikigo nderabuzima cya Nyamirama giha serivisi abaturage basaga gato ibihumbi 31 bo mu murenge wa Nyamirama, kongeraho abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bibiri byo muri uwo murenge, hakiyongeraho n’abandi bantu baturuka hirya no hino mu yindi mirenge.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka