Nyamasheke: Aracyashaka ubufasha ku ndwara ituma bamunena

Nabonibo Joseph wafashwe n’indwara yo kuzana udusununu ku munwa bikaza kuzamo ikirokoroko gikomeye kimeze nk’icyamunzwe, aracyasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire ajya mu mavuriro atandukanye adakira.

Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Nyagafunzo, mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, avuga ko afite imyaka 46 akaba amaze imyaka irenge 30 anenwa n’umuhisi n’umugenzi.

Nabonibo ngo ahetse umusaraba w'indwara ituma amaze imyaka irenga 30 abantu bose bamunena.
Nabonibo ngo ahetse umusaraba w’indwara ituma amaze imyaka irenga 30 abantu bose bamunena.

Biragoye gukubitana amaso n’uyu mugabo, Nabonibo Joseph, ngo ntufate umwanya wo kumwitegereza iyo ufite umutima wihangana, ubona ikorokoroko kinini gitendera ku munwa we kininda amashyira n’amazi, akenshi abamubonye badafite umutima ukomeye bahita biruka.

Uyu mugabo avugira kure ku buryo bigoye kumufata amajwi, ariko avuga ko yizeye ubufasha akaba yazabona igice gito cy’ubuzima bwe yabaho nta muntu umunena, akaba ari yo mpamvu ahora kwa muganaga ashaka uwabasha kumukiza.

Agira ati “Nta bitaro ntegezeho, bigeze no kunyohereza ku Bitaro bya Kanombe mu mpera z’umwaka ushize barangarura. Ejo bundi ni bwo nagiye ku Bitaro bya Bushenge mpahurira n’umuzungu ambwira ko nazaza i Butaro, nifuza kubona nibura igice gito cy’ubuzima bwanjye nta muntu unena”.

Nabonibo avuga ko ntacyo yabasha kwikorera, ategereza ko hari uwagira icyo amuha iyo abashije kubimubwira kuko abamubonye bose biruka.

Simbarikure Theogene, umukozi w’akarere ushinzwe abamugaye, avuga ko habayeho ubuvugizi, uyu mugabo akabona ibyemezo by’uko atishoboye ndetse bakaba babashije kumubonera ubufasha bwo mu mushinga wa handicap kugira ngo azabashe kugera mu bitaro bya Butaro aho azavurwa n’abaganga.

Agira ati “Handicap yabashije kumwemerera kumuha amafaranga y’urugendo ndetse n’ibizamutunga ubwo azaba agiye kwivuza ku Bitaro bya Butaro, hari umuzungu wamwemereye kumuvura, kandi tuzakora ubuvugizi ku buryo n’ubundi bufasha bushoboka yabubona”.

Nabonibo avuga ko mu cyumweru gitaha azabonana n’uwo muganga kandi akizera ko igihe gito yasabye Imana cyo kutanenwa ashobora kuzavana icyizere muri ibi bitaro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo Namubwira nukwihangana agasengera uburwayi bwe

nshimiyimana Francois yanditse ku itariki ya: 20-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka