Nyamagabe: Abatuye umurenge wa Buruhukiro barishimira ikigo nderabuzima bubakiwe

Abaturage b’umurenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe bashimishijwe no kuba umwaka w’imihigo wa 2012-2013 warasize nabo babonye ikigo nderabuzima, dore ko mu mirenge 17 igize akarere ariwo wari utagifite wonyine.

Aba baturage bavuga ko bahuraga n’imbogamizi ziterwa no kutagira ikigo nderabuzima kibegereye bigatuma bajya kwivuza mu yindi mirenge ya Gatare na Musebeya.

Nyinawumuntu Patricie ati “hari abaturage bakora urugendo nk’urw’ibirometero nka 15 kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima. Ubwo rero nk’umubyeyi wafatwa n’inda bimutunguye akagerayo yanegekaye akaba yanapfa cyangwa yabura umwana bitewe n’urugendo rurerure”.

Amwe mu mazu y'ikigo nderabuzima cya Buruhukiro.
Amwe mu mazu y’ikigo nderabuzima cya Buruhukiro.

Nyinawumuntu akomeza avuga ko bashimishijwe no kuba barabonye ikigo nderabuzima bityo bakazabasha kubona serivisi z’ubuzima hafi yabo, ndetse akaba afite ikizere ko zizanozwa kurushaho kuko mbere bajyaga bahurira ku kigo nderabuzima kimwe baturutse mu mirenge ibiri bakaba benshi.

“Turishimye cyane nk’abaturage kuko bizatworohera kugera muri za serivisi zitangwa mu bigo nderabuzima tutavunitse, kandi nkurikije n’ikigo nderabuzima aho cyari gituye cyaganwaga n’imirenge ibiri ugasanga abaturage ntibabashije kwakirwa neza,” Nyinawumuntu.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Buruhukiro mu cyumweru cyahariwe kwishimira ibikorwa byagezweho mu mihigo ku itariki ya 23/07/2013, yabwiye abaturage ko n’ubwo hari ahandi bajyaga bahererwa serivisi z’ubuzima begerejwe ikigo nderabuzima kugira ngo ingendo bakoraga zigabanuke, ibi bakaba babishimira Perezida wa Repubulika ukomeje guteza imbere Abanyarwanda.

Aha umuyobozi w'akarere Mugisha Philbert afatanije n'izindi nzego zitandukanye bafunguraga ikigo nderabuzima cya Buruhukiro.
Aha umuyobozi w’akarere Mugisha Philbert afatanije n’izindi nzego zitandukanye bafunguraga ikigo nderabuzima cya Buruhukiro.

Umurenge wa Buruhukiro n’ubwo uri mu mirenge ya mbere ikize kurusha indi mu karere, mu mwaka wa 2012-2013 niwo wabaye uwa nyuma mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza. Umuyobozi w’akarere yabasabye noneho kuzikubita agashyi dore ko imvune bavunikaga bashaka serivisi z’ubuzima yagabanutse.

Ikigo nderabuzima cya Buruhukiro cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 250 yatanzwe na Leta y’u Rwanda, kikaba kizageza serivisi z’ubuzima ku baturage barenga gato ibihumbi 23.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka