Ngoma: Akagali ka Ndekwe kari ku isonga mu gutanga mutuweri

Abatuye akagali ka Ndekwe ho mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma barishimira ko bageze ku kigereranyo cyo hejuru mu munsi mike bamaze batangije igikorwa cyo gutanga mutuweri nshya uyu mwaka wa 2013-2014.

Aka kagali ni aka mbere mu karere ka Ngoma kari hejuru mu bwitabire aho gafite 93% mu minsi 30 hatangiye iyi gahunda.

Kwishimira ko ubwitabire mu gutanga ubwisungane mu kwivuza buri kugenda neza, byahujwe n’umunsi w’umuganura uba tariki ya 01/08/ buri mwaka aho kuri uyu munsi hanishimiwe ko aka kagali kamaze kubona umuriro w’amashanyarazi n’amazi.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, Ndayamaje Emmanuel, avuga ko ubwo baherukaga muri aka kagari mu gutangiza ubukangurambaga mu gutanga mutuweri abaturage bari bahize ko bazagera kuri 80% bitarenze ukwezi .

Yagize ati “Aka kagali niko kaza ku isonga mu tundi mu karere ka Ngoma. Turizera ko hamwe n’ubukangura mbaga mu kwezi ku bwisungane mu kwivuza bizakomeza kugenda neza kuko ubu imyaka yeze bityo bashobora kubona ayo mafaranga.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Ndekwe yavuze ko aka kagali kishimira byinshi gafite birimo amashanyarazi baherutse kugezwaho ndetse n’amazi ari muri aka kagali ngo ariko ku isonga bagashima ubwisungane mu kwivuza bagezeho.

Mu mwaka ushize w’ubwisungane wa 2012-2013, akarere ka Ngoma kabaye aka 21 mu bwisungane mu kwivuza ku rwego rw’igihugu kakaba kari kuri 85%. Aka karere kari kahize ko ubwisungane mu kwivuza buzagera ku gipimo cya 100%.

Kugera ubu hari n’indi midugudu yarangije kugeza hejuru ya 90% mu bwitabire bwa mutuweri nubwo hari iyi kiri hasi nayo ikenewe gukorerwa ubukangurambaga.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka