Muhanga: Akarere kavuje umuntu wafatwaga nk’umusazi none ubu ni muzima

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwavuje umugore wari umaze imyaka itari mike afatwa na benshi nk’umurwayi wo mu mutwe, aho bakundaga kumwita umusazi, aza gukira none ubu abayeho nk’abandi bose.

Nyuma yo kubakirwa inzu, umuyobozi w’akarere n’umuganga wamuvuye, bafashe umwanya wo kujya gusura uyu mugore witwa Nyirakamana Marceline wo mu murenge wa Kabacuzi umaze amezi agera hafi kuri atandatu akize ndetse banamushyira ibikoresho nkenerwa ndetse n’ifunguro azaba akoresha cyane ko amaze ko kubakirwa inzu.

Yari amaze imyaka myinshi afatwa nk’umurwayi wo mu mutwe ku buryo bukomeye kuko aho yajyaga hose yamaganwaga n’abaturage bagenzi be nyamara ubuvuzi bwari bwarerekanye ko nta kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yigeze agira.

Inzu ya Nyirakamana aracyubakwa izanashyirwaho sima.
Inzu ya Nyirakamana aracyubakwa izanashyirwaho sima.

Henshi aho Nyirakamana yajyaga by’umwihariko mu nama ziyobowe cyane cyane n’abayobozi bakuru, yashakaga gufata ijambo kugirango nawe agire icyo avuga, yasubizwaga inyuma kuko abaturage bahitaga batera hejuru kugirango bamusubize inyuma kuko ari umurwayi wo mu mutwe.

Nyamara hamwe yabashaga guhabwa ijambo nta kindi yavugaga usibye kugaragaza agahinda aterwa n’akarengane yavugaga ko yakorerwaga n’ubuyobozi kimwe na bamwe mu bo mu muryango we yavugaga ko bamuhohotera.

Kuri benshi bazi uyu mubyeyi wahoraga ahanini ku biro by’akarere ka Muhanga, bavuga ko yamaze igihe kinini afite iki kibazo aho yitwaga ‘umusazi’. Yvonne Mutakwasuku nawe avuga ko mu myaka itanu amaze ayobora akarere ka Muhanga uyu mugore yabonaga afatwa nk’umusazi.

Nyirakamana yinjiza abamusuye mu nzu nshya yubakiwe.
Nyirakamana yinjiza abamusuye mu nzu nshya yubakiwe.

Mutakwasuku avuga ko nta nzego z’ubuyobozi Nyirakamana atigeze ageramo aho yashakaga kugaragaza ikibazo cye cy’akarengane yavugaga ko yakorerwaga, aho yageze n’aho ajya ku mukuru w’igihugu nubwo atabashije kubonana nawe ariko yabonanye na bamwe mu bayobozi bo kuri perezidanse.

Nyuma ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwaje kumuvuza mu mavuriro y’abarwayi bo mu mutwe nko ku bitaro bya Ndera, basanga ari muzima nta burwayi bwo mu mutwe afite.

Nyuma y’aho uyu mugore yakomeje kugaragaza ikibazo cye nk’ibisanzwe bituma ubuyobozi bwigira inama yo kumujyana ku mugaga Mukasekuru Donatille ufite ikigo i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali gifasha kurwanya no gukumira amakimbirane aba mu ngo, aho yasanze afite ikibazo cyo guhohoterwa kuva mu bwana bwe.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, arihanangiriza abatesha umutwe Nyirakamana.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, arihanangiriza abatesha umutwe Nyirakamana.

Mukasekuru ati: “yasakuje kubera uburengenzira yari yarabuze, ni umwana utarahawe umwanya mu muryango, noneho abona hari ubuyobozi bwiza bya bindi yari yaracecetse ashaka kubisohora biba ngombwa ko ajya anabivugira aho atari akwiye kubivugira”.

Kuba yarakundaga kujya ku buyobozi ngo hari impamvu, ati: “kuba yarakundaga kujya kwa Mayor amubwira ko atamwitaho, yamubonagamo umubyeyi”.

Mukasekuru wavuye Nyirakamana asanga yarahohotewe kuva akiri umwana.
Mukasekuru wavuye Nyirakamana asanga yarahohotewe kuva akiri umwana.

Uyu mubyeyi yifuza kugarura abana be bose uko ari batandatu kuko bose bari barigiriye kuba mu miryango yindi, uwo bari kumwe ubu akaba ari umwana w’umukobwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka