Mu Rwanda hari ababyaza 803 mu gihe hakenewe byibura abagera ku 3360

Umubare mucye w’ababyaza mu Rwanda utuma byibura buri mubyeyi atagira umubyaza w’umwuga umwe cyangwa bakiyongera kugera kuri babiri mu gihe ari kubyara, nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS).

Binateganywa kandi ko nyuma yo kubyara, ababyeyi batandatu baba bagomba gukurikiranwa n’umubyaza umwe w’umunyamwuga, ariko mu Rwanda biracyakomeye kugeza ubu.

Josephine Murekezi, umuyobozi w’urwego rw’Ababyaza mu Rwanda, avuga ko kuba umubare w’ababyaza mu Rwanda ukiri muto bituruka ku mateka.

Ati “Nka mbere ya 94 ntago mu Rwanda bigishaga ububyaza. Twatangiye kubigisha muri 97, nibwo aba mbere batangiye muri Kigali Health Institute. Muri 2007 nibwo ya mashuri atandatu yavutse noneho hajyamo abandi babyaza.”

Ababyaza baracyari bacye mu Rwanda ugereranyije n'umubare w'ababyara.
Ababyaza baracyari bacye mu Rwanda ugereranyije n’umubare w’ababyara.

Urwego rw’Ababyaza mu Rwanda rwemeza ko umusaruro warwo ugaragara kuko umubare w’abagore bapfa babyara wagabanutse.
Ibi babishingira ko raporo ya 2010 yerekanaga ko mu babyeyi ibihumbi 100 byabyaye 383 aribo bapfuye babyara, mu gihe mbere abagera kuri 700 aribo bahasigaga ubuzima mu Rwanda.

Murekezi yemeza ko umuti urambye wo guca imfu z’ababyeyi ari ukongera umubare w’ababyaza nawe yemeza ko ukiri muto mu Rwanda. Avuga ko nta barimu bahari bashobora kwigisha abandi bashya, kandi iki kibazo kikaba inshingano za buri wese.

Ku rundi ruhande ababyeyi nabo basabwa gukurikiza neza amabwiriza ya muganga no kwitabira gahunda za muganga mu gihe batwite ndetse bakanabyarira kwa muganga. MINISANTE yemeza ko ababyeyi barenga 30% bakibyarira mu rugo.

Emnanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka