Malaria ngo igiye kubonerwa urukingo rwayitsirika burundu

Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cya Vaccine Research Center muri Leta ya Maryland muri Amerika batangaje ko ubushakashatsi bamaze igihe bagerageza butanga icyizero ko mu myaka mike bazaba babonye urukingo rurinda indwara ya malaria.

Ubu bushakashatsi bumaze igihe ngo buratanga icyizere ku gipimo cyiri hejuru ya 75% kandi ngo abashakashatsi barashaka kubunonosora bugatanga umusaruro kurushaho.

Mu gutegura uru rukingo, abaturage ba Amerika 57 bemeye gukorerwaho ubu bushakashatsi, bagenda bahabwa kuri uru rukingo ku bipimo binyuranye, bigera ubwo muri 15 bahawe urukingo ku buryo bwiza bashyizwe ahantu hasanzwe handuza malaria cyane, banaterwa uburozi bwa malaria ariko ntibafatwa n’iyo ndwara.

Malaria iterwa n'umubu nk'uyu uruma abantu ubashakamo amaraso awutunga.
Malaria iterwa n’umubu nk’uyu uruma abantu ubashakamo amaraso awutunga.

Uko abashakashatsi babivuga, ngo hari icyizere ko urukingo bari gutegura rwarinda malaria ku muntu wese waruhabwa akarumwa n’umubu utera malaria, ariko ngo ntibarabasha kwizera ko ubu ari urukingo rwarinda umuntu igihe kirekire cyangwa niba abantu bazajya baruhabwa inshuro nyinshi mu buzima bwabo igihe baba mu duce turangwamo malaria.

Malaria ni imwe mu ndwara zihitana benshi mu batuye isi, cyane cyane mu bice bya Afurika yo munsi ya Sahara na Asia kuko ubushyuhe karemano burangwa muri utwo duce butuma imibu itera malaria ihororokera cyane.

Ibara ritukura riragaragaza aho malaria yiganje cyane kurusha ahandi ku isi.
Ibara ritukura riragaragaza aho malaria yiganje cyane kurusha ahandi ku isi.

Uru rukingo ruje rwiyongera ku rutonde rw’inkingo 20 zikiri kugeragezwa, aho urwiswe RTS,S/AS01 rugeze mu cyiciro cya gatatu ruri kugeragerezwa ku bana ibihumbi 15 ku mugabane wa Afurika.

Imibare ya vuba itangazwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi igaragaza ko mu mwaka wa 2012 abaturage basaga miliyoni 220 barwaye malaria ku bipimo bitandukanye ndetse abarenga ibihumbi 660 bikabaviramo guhitanwa n’iyi ndwara.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka