Iyi nama yateguwe ku bufatanye na komisiyo ya Banki y’Isi ishinzwe gutera inkunga ibikorwa byo kubungabunga ubuzima hirya no hino ku Isi, (LANCET Commission).
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane taliki 13/02/2014, izibanda ahanini ku cyakorwa kugirango habungabungwe ubuzima bw’abatuye isi ndetse no kurwanya icyorezo cya SIDA mu myaka iri imbere.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, ni umwe mu bayoboye iyi nama iri kubera i London mu Bwongereza.
Mu ijambo rye, madame Jeannette Kagame yagize ati: “Mu Rwanda twakoze ibishoboka byose kugira havurwe ndetse hanabungabungwe ubuzima bw’ababana n’ubwandu bwa Sida kugirango bakomeze kubaho, ariko baracyafite ikibazo cy’intege nke z’umubiri kuburyo bandura izindi ndwara z’ibyorezo.
Ni ngombwako tubigira inshingano zacu tukarebera hamwe icyahindura imiterere y’iki cyorezo. Afurika nayo igomba kwitegura. Ibibi biri inyuma yacu. Kuva ubu tuzi uko twakumira, tukavura tukanita ku barwaye, ni ngombwa ko dutera indi ntambwe tukabikora mbere.”
Iyi Komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe kurwanya Sida ku Isi, yashinzwe muri Gicurasi umwaka ushize, ifite nsanganyamatsiko igira iti: “Guhashya burundu icyorezo cya SIDA habungabungwa ubuzima bw’abatuye Isi”.
Muri iyi nama, iyi Komisiyo kandi izibanda ku bibazo bitatu bikurikira aribyo; Ni iki gisabwa kugirango icyorezo cya SIDA gicike burundu, Ni gute ingaruka z’icyorezo cya SIDA zabera urugero ubuzima bw’abatuye Isi ndetse n’uburyo ubuzima bw’abatuye Isi no kurwanya SIDA byatezwa imbere kugirango habungabungwe ubuzima burambye.
Inama y’iyi komisiyo ya mbere yabaye muri Kamena umwaka ushize, ibera Lilongwe muri Malawi, iyoborwa n’uwungirije umukuru w’iyo komisiyo akaba na Perzida w’icyo gihugu Joyce Banda.
Kugeza ubu hari aba komiseri 30 bamaze kugaragaza ubunararibonye mu gutanga umusanzu mu kurwanya SIDA, harimo abanyapolitiki, abashakashatsi mu by’ubuzima, abavuzi, abaterankunga ndetse na sosiyete sivile.
Bamwe muri aba harimo abahoze ari abakuru b’ibihugu bya Benin, Ghana n’Ubusuwisi, uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Jamaica, abafasha b’aba Perezida b’ibihugu bya Gabon, Ubuyapani ndetse n’u Rwanda.
Kuri aba kandi haniyongeraho umuyobozi w’ikigega mpuzamahanga gitera inkunga ibikorwa by’ubuzima (Global Fund), perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere, ndetse na ba Minisitiri b’ubuzima batandukanye n’abajyanama b’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
duhagararire neza kandi ubabwire nibyiza u Rwanda rumaze kugeraho mukwirinda izo ndwara.