Kayonza: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku cyatumye ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza butazamuka

Mu gihe habura igihe gito ngo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2013/2014 urangire, akarere ka Kayonza kageze ku gipimo cya 70,7 % mu bwitabire, mu gihe uwo mwaka ugitangira kari gafite intego yo kugeza ubwitabire ku gipimo cya 100 %.

Umuyobozi wa mitiweri muri ako karere Bizimana Francois Xavier avuga ko kuba ubwitabire butarazamutse uko byari biteganyijwe byatewe n’impamvu zinyuranye zirimo n’impinduka zabaye mu mitangire y’imisanzu, aho umuturage asabwa kujya kwishyura umusanzu we kuri banki kandi hari abataratera imbere mu byo gukorana n’amabanki.

Ati “Havuyeho bwa buryo bwo kwakira imisanzu mu ntoki akajya gutanga umusanzu kuri banki, ariko kugira ngo umuturage yibwirize ajye gutanga umusanzu muri Sacco, ni bake babikoze. Twari twanakoze amatsinda yagombaga gutangirwamo imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ariko ntiyakoze neza, hakaba n’ikibazo cy’izuba ryacanye mu mirenge imwe n’imwe abaturage ntibeza ku buryo byabagoye gutanga imisanzu”.

Umuyobozi wa Mituelle de sante mu karere ka Kayonza avuga ko bimwe mu byatumye mituelle ititabirwa cyane harimo amapfa yibasiye imwe mu mirenge n'amatsinda atarakoze neza.
Umuyobozi wa Mituelle de sante mu karere ka Kayonza avuga ko bimwe mu byatumye mituelle ititabirwa cyane harimo amapfa yibasiye imwe mu mirenge n’amatsinda atarakoze neza.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza basa n’aho batemereanya n’umuyobozi wa Mitiweri kuri izi mpamvu zaba zaratumye ubwitabire butazamuka. Icyo benshi bahurizaho ni uko imisanzu yazamutse ikarenga ubushobozi bw’abaturage, byongeye ngo umuturage akaba adashobora kuvurwa igihe atararangiza gutangira imisanzu abagize umuryango we bose nk’uko Ndayisaba wo mu murenge wa Kabarondo yabidutangarije.

Ati “Tukishyura amafaranga 1000 wabonaga nta mvune irimo cyane, aho bashyiriye ku mafaranga 3000 byabaye nk’ibitugora, iyo bashyira ku bihumbi bibiri byajyaga kutworohera ahari. Ufite nk’abantu batanu ntushobora kuba wishyuriye bamwe ngo babe bakuvura utararangiza kwishyurira umuryango wose, ikindi ni uburyo bajya bakoresha mu kwishyuza nk’ihene bakazitwara, hari aho bajya babikora iyo byabaye ngombwa ko hakoreshwa ingufu”.

Gusa hari n’abavuga ko hari ikibazo cyo kudahabwa imiti ku banyamuryango ba mitiweri, ibyo ngo bigaca intege abaturage ku buryo bamwe bahitamo kureka gutanga imisanzu, nk’uko umuturage wo mu murenge wa Rwinkwavu utashatse ko amazina ye atangazwa yabitubwiye.

Yagize ati “Mitiweri ni nziza ariko sinzi impamvu bataduha imiti. Nk’ubu iyo ndwaye njya kugura imiti muri farumasi kandi mitiweri narayitanze”.

Nubwo ubwitabire bwa mitiweri mu karere ka Kayonza butazamutse uko byari byitezwe muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, ngo hari ingamba zafashwe kugira ngo iki kibazo kitazasubira umwaka utaha nk’uko umuyobozi wa mitiweri mu karere ka Kayonza abivuga.

Avuga ko ubu hashyizwe imbaraga mu matsinda no guhugura abayahagarariye, kandi ngo biri gutanga umusarururo n’ubwo bitaratera imbere ku buryo buhagije. Mu matsinda yo mu midugudu yose igize akarere ka Kayonza ngo hamaze gutangwa amafaranga agera kuri miliyoni 27 y’umusanzu w’umwaka wa 2014/2015.

Imirenge ya Ndego na Murama ifatwa nk’imirenge y’icyaro ni yo iza ku isonga mu kwitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, mu gihe imirenge ya Kabarondo na Mukarange ifatwa nk’umujyi ari yo iza mu myanya ya nyuma nk’uko umuyobozi wa mitiweri yabidutangarije.

Benshi mu baturage twavuganye bashima mitiweri bakavuga ari gahunda nziza Leta yashyiriyeho Abanyarwanda, ariko bagasaba ko ibibazo bikirimo byakosoka kuko ngo ari byo shingiro yo kuba bamwe mu baturage batayitabira uko bikwiye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka