Kayonza: Abanyeshuri n’abarimu ba KHI bavuye Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya

Abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya College of Medecine and Health Sciences ryahoze ryitwa KHI bamaze iminsi ibiri batanga serivisi z’ubuvuzi ku Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Rukara mu karere ka Kayonza, kuva tariki 19/12/2013.

Batanze serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso, serivisi z’ububyaza ndetse no kuvura indwara zitandukanye ku kigo nderabuzima cya Rukara i Karubamba.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bavuwe indwara zitandukanye mu gihe cy'iminsi ibiri.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bavuwe indwara zitandukanye mu gihe cy’iminsi ibiri.

Mu ndwara zagaragaye cyane mu nkambi ya Rukara harimo indwara zisanzwe nka marariya, rubagimpande, indwara z’uruhu n’izindi ndwara ziterwa n’isuku nkeya zirimo n’impiswi ku bana bakiri bato, nk’uko Rumenge Alain umwarimu wigisha muri iyo kaminuza wari unayoboye icyo gikorwa yabidutangarije.

Hari ahagaragaye ikibazo cy’ibiheri n’imbaragasa mu biryamirwa bya bamwe mu bari mu nkambi, ku buryo ahantu hose ngo hatewe umuti wica udukoko turimo ibiheri, imibu n’imbaragasa.

Aba ni bamwe mu bari bategereje kwakirwa n'abaganga.
Aba ni bamwe mu bari bategereje kwakirwa n’abaganga.

Mu ndwara z’uruhu ngo hagaragayemo n’indwara y’ibihara kuri bamwe mu bavuwe, ariko yo ngo ikaba ishobora kuba iterwa n’ubucucike bw’abantu bari mu nkambi bakayanduzanya kuko yo ngo idaterwa n’isuku nkeya.

Bamwe mu bari mu nkambi ya Rukara bavuga ko ikibazo cy’isuku nkeya giterwa n’uko hari bamwe badashishikarira gukora isuku aho baba, bigatuma n’abagerageje kuyikora basa n’abaruhiye ubusa kuko bose baba batabyitayeho, nk’uko Nzamukosha Janet abivuga.

Ati “Hari nk’abantu baba bifitiye isuku nkeya, wagerageza gukora isuku ukabona undi ntabikoze nk’uko wabikoze, hakabaho aboga hakabaho abatoga, wenda yava nko mu bikoni bye akumva ararushye agahita yiryamira. Imbaragasa zirahari n’ibiheri birahari, iyo udakoze isuku ntukubure ntiwoge, ibyo byose biragusanga.”

Rumenge avuga ko mbere y’uko abo baturage bavurwa babanza kwigishwa ku bintu bitandukanye birimo no kubashishikariza kugira isuku mbere yo kubavura.

Cyakora kuba abo baturage baba badafite ibikoresho bihagije by’isuku ngo byaba ari byo bituma bahura n’izo ndwara.

Hari bimwe mu bikoresho by’isuku abo banyeshuri n’abarimu ba bo bageneye abari mu nkambi ya Rukara, birimo amasabune n’impapuro z’isuku abagore bakoresha bari mu mihango.

Kwegereza serivisi z’ubuvuzi abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ngo biri muri gahunda y’inshingano iyo kaminuza ifite zo gutanga serivisi z’ubuzima kuri sosiyete.

Ni igikorwa cyatewe inkunga na minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, MIDIMAR, kuko abanyeshuri n’abarimu b’iyo kaminuza basuzuma abarwayi bakanabandikira imiti, abarwayi bakayifata muri farumasi y’ikigo nderabuzima cya Rukara batishyuye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka