Iwawa: Harimo kubakwa ikigo nderabuzima kizuzura gitwaye miliyoni 187

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Global Fund, barimo barubaka ikigo nderabuzima ku kirwa cya Iwawa giherereye rwagati mu kiyaga cya Kivu, kikaba ngo kizuzura gitwaye miliyoni 187 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa, Niyongabo Nicolas yavuze ko icyo kigo cyubatswe muri gahunda yo kugira ngo habeho kurushaho kwita ku buzima bw’urubyiruko rujyanwa kwigishwa imyuga no kugororerwa kuri icyo kirwa.

Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro n'abo mu nzego z'umutekano batambagijwe ahubwakwa icyo kigo nderabuzima.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro n’abo mu nzego z’umutekano batambagijwe ahubwakwa icyo kigo nderabuzima.

Ku kirwa cya Iwawa hari hasanzwe ivuriro (poste de santé) ryifashishwa mu kuvura urwo rubyiruko, icyakora ngo ntabwo ryatangaga serivisi zihagije ku buryo abakeneraga ubuvuzi bwisumbuye boherezwaga ku bitaro bya Gisenyi.

Niyongabo ati “turifuza kuhashyira serivisi zisumbuye kugira ngo tugabanye ingendo zo kujya i Gisenyi kuvuza urubyiruko. Urubyiruko ruri hano turashaka kurwitaho mu buryo bwagutse ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho yabo”.

Ivuriro ryari risanzwe Iwawa ngo ntabwo ryari rihagije.
Ivuriro ryari risanzwe Iwawa ngo ntabwo ryari rihagije.

Biteganyijwe ko icyo kigo nderabuzima kizaba cyuzuye ndetse cyaratangiye no gukora mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha wa 2014.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka