Impugucye ziva mu bihugu 18 zirigira ku Rwanda kwihutisha amakuru ajyanye n’ubuzima

Impugucye mu buzima zikora muri Minisiteri n’ibikorwa bishinzwe ubuzima mu bihugu 18 byo ku mugabane w’Afurika n’Amerika bari mu karere ka Rubavu biga uburyo bwo kwihutisha gutanga amakuru afasha inzego gufata ibyemezo mu guteza imbere ubuzima.

Atangiza iyi nama kuri uyu wa 28/05/2014, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr Agnes Binangwaho, yavuze ko gukoresha neza ikoranabuhanga byafasha inzego zishinzwe ubuzima kujya zifata ibyemezo byihuse ku bibazo by’ubuzima biba byagaragaye.

Yatanze urugero rw’uburyo bwa DHIS2 (health information systems) bukoreshwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2002 bwihutisha gutanga amakuru nyayo ku nzego kandi bigatuma inzego zifata ibyemezo zigendera ku makuru nyayo.

Minisitiri w'ubuzima hamwe n'impugucye z'ubuzima biga kwihutisha gutanga amakuru ajyanye n'ubuzima.
Minisitiri w’ubuzima hamwe n’impugucye z’ubuzima biga kwihutisha gutanga amakuru ajyanye n’ubuzima.

Uretse u Rwanda ngo umugabane w’Afurika uracyafite inzira ndende mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakuru na serivisi, u Rwanda rukaba rwarahisemo gukoresha ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere no mu nzego z’ubuzima kuko hari aho ikoranabuhanga rifasha kwihutisha akazi.

Kuva muri 2012, mu Rwanda hatangiye gukoreshwa ubundi buryo bwitwa DHIS2 bwakuyeho uburyo bwari busanzwe bwo kubika amakuru ku birebana n’ubuzima muri mudasobwa, aho byatwaraga ikiguzi kinini, ariko DHIS2 ngo buri kigo nderabuzima cyangwa ibitaro bifite internet bishobora gutanga amakuru kuburyo bwihuse; nk’uko byasobanuwe na Andrew Muhire umuyobozi muri Ministeri y’Ubizima ushinzwe gukusanya amakuru y’ubuzima.

Uburyo bwa DHIS2 mu Rwanda ngo bufasha inzego zifata ibyemezo kumenya amakuru y’uko ubuzima buhagaze mu gihugu cyose kuko Minisiteri y’ubuzima yakira amakuru avuye mu bigo nderabuzima n’ibitaro bidasabye igiciro kinini.

Muhire avuga ko bifasha Minisiteri kumenya n’uko ubuzima buhagaze mu gihugu hamwe n’uko ibipimo igenderaho bihagaze hamwe no gushyira mu bikorwa umurongo iba yihaye, hamwe no gufata ingamba ku birebana n’ubuzima hagendewe ku makuru yizewe.

Zimwe mu mpugucye zavuye mu bihugu 18 ku mugabane w'Afurika, Amerika n'Uburayi ziteraniye mu karere ka Rubavu ziga uburyo bwo kwihutisha amakuru ajyanye n'ubuzima.
Zimwe mu mpugucye zavuye mu bihugu 18 ku mugabane w’Afurika, Amerika n’Uburayi ziteraniye mu karere ka Rubavu ziga uburyo bwo kwihutisha amakuru ajyanye n’ubuzima.

Kristin Braa Umwalimu muri Kaminuza ya Oslo mu gihugu cya Norvege yateje imbere uburyo bwa DHIS2, avuga ko bahisemo gukorera mu Rwanda kuko ari igihugu cyeteje imbere uburyo bwo gutanga amakuru hashingiwe ku ikoranabuhanga, ariko akaba avuga ko ubu buryo bwagombye no gukoreshwa ku mugabane w’Afurika ariyo mpamvu bahuje ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba no mu majyepfo y’Afurika.

Bimwe mu bihugu bitaramenyera gukoresha DHIS2 nk’u Burundi, bivuga ko bigorana kubona amakuru agenderwaho mu gufata ibyemezo nkuko bikibahenda gukusanya amakuru arebana n’ubuzima.

Spes Cartas Ndashimwe ukora muri Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cy’u Burundi avuga ko bigorana kubona amakuru bitewe nuko abikwa kuri mashini bikazasaba igihe cyo kuyohereza rimwe na rimwe agatinda kugera muri Minisiteri kuburyo n’ingamba zifatwa hatagenderwa ku makuru yuzuye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka