Ibitaro bya Kiziguro bigiye kuzuza inyubako zifite agaciro ka miliyari na miliyoni zisaga 200

Ibitaro bya Kiziguro byo mu karere ka Gatsibo byishatsemo ubushobozi none biri kwiyubakira inyubako z’ibitaro zizuzura zitwaye akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni igikorwa ibyo bitaro byatangije mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kuko uretse kuba inyubako byakoreragamo zishaje ari na ntoya ku buryo bitoroheraga abaganga gutanga serivisi, ahanini bitewe n’ ubucucike bw’abarwayi mu mazu atandukanye barwariramo nk’uko umuyobozi wa byo Dr Twagiramungu Mukama Diocles abivuga.

Agira ati “Ubu dufite ibitanda 78 bigomba kwakira abaturage ibihumbi 300. Usanga ujya mu nzu y’abana (pediatrie) harimo ibitanda 10, ukaba ufite abana 20 cyangwa 30. Mu nzu y’ababyeyi (maternite) ahantu ugomba kubyariza ugasanga urabyaza umugore undi ugasanga ni ikibazo. Ubu tuba dufite n’ibibazo kuko n’abakozi bacu bashobora kuhandurira”.

Zimwe mu nyubako ibitaro bya Kiziguro bikoreramo ubu.
Zimwe mu nyubako ibitaro bya Kiziguro bikoreramo ubu.

Usibye kuba ubu bucucike bugira ingaruka ku barwayi bavurirwa ahantu hatoya, ngo bunagira ingaruka ku barwaza b’abo barwayi kuko rimwe na rimwe barara hanze. Cyakora ngo bitewe n’uburemere bw’ikibazo cy’inyubako nkeya abo barwaza babona kiri muri ibyo bitaro, ngo nta muntu barenganya, ahubwo ngo basanga baramutse bafite ibitaro byagutse bishoboka ko batahura n’ibibazo nk’ibyo bahura na byo.

Mukazitoni Feresita twasanze arwarije mu bitaro bya Kiziguro yagize ati “Turara hanze aha. Cyakora ntitwarenganya n’abandi ngo tubura aho dukwirwa kuko n’abarwayi babura aho bakwirwa. Ku gitanda kimwe hakajyaho abarwayi babiri n’abana ba bo twebwe tugashoberwa tukarara hanze. Tubonye ibitaro byiza binini birambuye wenda natwe twajya tubona agaciro nk’abarwaza”.

Izi ngorane zose zatumye ubuyobozi bw’ibi bitaro bya Kiziguro bwishakamo igisubizo cy’ibi bibazo, maze ibitaro byiha gahunda yo kwishakamo amafaranga yakubaka izindi nyubako zijyanye n’igihe kandi zagutse, kugira ngo bijye byorohera abaganga gutanga serivisi kandi bazitangire ahantu hameze neza.

Imwe mu nyubako nshya ibitaro bya Kiziguro bimaze kwiyubakira.
Imwe mu nyubako nshya ibitaro bya Kiziguro bimaze kwiyubakira.

Izo nyubako zizuzura zitwaye akayabo ka miliyari na miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi nyinshi muri zo zamaze kuzamurwa. Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ibitaro bya Kiziguro, Sekanyange Jean Leonard avuga ko hari byinshi bigomwe kugira ngo babashe kubona amafaranga yo gutangira uwo mushinga.

Ati “Buri mwaka twari twihaye gahunda yo kwizigama nibura miliyoni 120 kandi byarakunze mu mwaka wa mbere, no mu mwaka wa kabiri birakunda ndetse ayo mafaranga ararenga. Ntabwo ari ukuvuga ngo umurwayi tumusaba amafaranga yo kubaka ibitaro, ahubwo imicungire y’amafaranga yinjira ni yo twashyizemo imbaraga cyane cyane ku bijyanye n’abakozi kandi na bo twabanje kubibumvisha”.

Ibitaro bya Kiziguro byatangiye mu mwaka wa 1985 bitangira ari ikigo nderabuzima cya kiriziya gatorika muri diyoseze ya Byumba, icyo cyayoborwaga n’ababikira b’abazungu. Bitewe n’uko cyari kure y’ibindi bitaro kandi mu bagikoragamo hakaba harimo n’umuganga cyaje guhabwa inyito ya Rural Hospital, ugenekereje bivuga ibitaro byo mu cyaro.

Umuyobozi w'ibitaro bya Kiziguro avuga ko kugira ngo bagere ku bikorwa bamaze gukora babikesha kugabanya imyidagaduro no gusenga.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kiziguro avuga ko kugira ngo bagere ku bikorwa bamaze gukora babikesha kugabanya imyidagaduro no gusenga.

Uko ibihe byagiye bihita abagana ibi bitaro ngo bikubye inshuro umunani kuko kugeza ubu bigizwe n’ibigo nderabuzima 11 biherereye mu mirenge 10 igize akarere ka Gatsibo, ababigana bakaba kugeza ubu bakababa ibihumbi 300, ariko inyubako bikoreramo zo ntizigeze ziyongera.

Biteganyijweko ko mu mpera z’ukwezi kwa 12 k’uyu mwaka ibyo bitaro bizaba byimukiye muri izo nyubako nshya nk’uko umuyobozi wa byo abivuga. Igice kinini cy’amafaranga azubaka izo nyubako kizava mu mafaranga ibitaro byinjiza, kuko miliyoni zigera kuri 300 zihwanye na kimwe cya gatatu cy’amafaranga yose izo nyubako zizatwara ari yo ibyo bitaro bitegereje mu baterankunga.

Igikorwa ibitaro bya Kiziguro byatangiye gisa n’aho gikwiye gutanga isomo ku bindi bitaro, kuko hari ibifite ubushobozi burenze ubw’ibya Kiziguro ariko bitanabasha kwisanira inyubako cyangwa ibikoresho igihe byagize ikibazo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza Ko Ubushakasha Tsi Bukome Je Kwi Yonge Ra Mu Mpa Nde Zi Tandukanye Mugusha Ka Umuti Wa ViruSi Ite Rasida

Ayinkamiye Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka