Ibitaro bya Kanombe na Face the Future bongeye kuvura abafite ibice byo ku mutwe byangiritse

Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe, ku bufatanye n’abavuzi b’abakorerabushake bo muri Amerika bitwa “Face the Future Foundation”, bakomeje igikorwa ngarukamwaka cyo gusana abafite indwara zikomeye z’ibice byo ku mutwe n’ijosi.

Izo ndwara ziba ari inkovu nini cyangwa ibibyimba biterwa no gushya, impanuka, indwara ya kanseri cyangwa ubumuga buvukanwa nk’ibibari n’ibindi.

Ngo ntibikiri ngombwa ko abakomerewe na bene izo ndwara bajya kwivuriza hanze, bitari ku bushake cyangwa amikoro yabo, kuko mu Rwanda izo ndwara zirimo kuhavurirwa, nk’uko Umuvuzi wazo mu bitaro bya Kanombe, Lt Col. Dr Charles Furaha yabitangarije abanyamakuru.

Abavuzi bo muri ‘Face the Future Foundation' barimo kubaga uburwayi mu bitaro bya Gisirikare.
Abavuzi bo muri ‘Face the Future Foundation’ barimo kubaga uburwayi mu bitaro bya Gisirikare.

Mu gikorwa cyo kubaga inkovu n’ibibyimba, Lt Col. Dr Furaha yagize ati: “Aba ni abarwayi usanga bafite ipfunwe ku buryo bagenda bahishe ibice birwaye. Nk’urugero iyo ari izuru ryaciwe kubera kanseri, umuntu aba adahumeka neza, izuru ryarafatanye; biba ngombwa rero ko tuvura uko kudahumeka, ariko tukanamushyiriraho irindi zuru, dukoresheje inyama zivuye ahandi ku mubiri w’umurwayi”.

Muganga Furaha amenyesha abatazi ko icyo gikorwa kibaho bakomerewe n’ubwo burwayi, kugana ibitaro bibegereye kugirango bizabohereze i Kanombe; ubwo abagize “Face the Future Foundation” bazaba bagarutse kuvura mu mwaka utaha; bakaba bakunze kuza mu kwezi kwa kabiri kwa buri mwaka.

Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe bivura ubumuga n’uburwayi bw’ibice byo ku mutwe no ku ijosi, ku biciro abarwayi bivurizaho indwara zisanzwe, kandi ngo byakira ubwishingizi bw’indwara bwose bwemewe mu Rwanda.

Uyu mwaka abazavurwa muri gahunda idasanzwe ya Face the Future ngo bamaze gushyirwa ku rutonde, aho abagera kuri 35 barimo gukorerwa “operation” kuva kuwa mbere w’iki cyumweru kugera ku wa gatanu, nk’uko Lt Col Dr Furaha yatangaje, ashima Umuryango wa “Face the Future” kuba waragobotse abatagira amikoro yo kujya kwivuriza hanze.

 Lt. Col. Dr Furaha(iburyo), Prof Adamson (umuzungu) na Dr Ifepo Sofola bo muri Face the Future Foundation, baganira n'abanyamakuru.
Lt. Col. Dr Furaha(iburyo), Prof Adamson (umuzungu) na Dr Ifepo Sofola bo muri Face the Future Foundation, baganira n’abanyamakuru.

Dr Furaha niwe wenyine mu Rwanda, ushoboye kubaga no gusana ibice by’umubiri bidateye nk’iby’umuntu usanzwe.

“Dushima ubufasha n’ubufatanye dufitanye na Ministeri y’ubuzima hamwe n’ibi bitaro, by’umwihariko na Dr Furaha; ubu turibanda ku gusana abarwayi cyane cyane abana, ariko ubutaha tuzajya dutanga n’ubumenyi ku bavuzi n’abaforomo b’abanyarwanda”, nk’uko Prof. Peter Adamson washinze ‘Face the Future Foundation’, yabyijeje.

Kumenyana kwa Dr Furaha na Dr Ifepo Sofola usanzwe muri “Face the Future”, akaba ari we uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, byavuyemo igikorwa cy’ingirakamaro ku Banyarwanda, cyane cyane abatagira amikoro yo kujya kwivuriza hanze.

Dr Ifepo yemeza ko buri muganga (mu bantu icyenda baje kuvura abarwayi mu Rwanda), afite ubuhanga buhanitse aba yarakuye ahantu hatandukanye, ku buryo kubaga ibibyimba n’inkovu z’ibice bigize umutwe (cyangwa mu mutwe) no ku ijosi, batabigiramo gushidikanya.

Lt. Col. Dr Furaha na Prof Adamson washinze Umuryango ‘Face the Future', baganiriza umwe mu barwayi bavuriwe mu bitaro bya girikare (mu mwaka ushize).
Lt. Col. Dr Furaha na Prof Adamson washinze Umuryango ‘Face the Future’, baganiriza umwe mu barwayi bavuriwe mu bitaro bya girikare (mu mwaka ushize).

Umubyeyi witwa Mukarugwiza waturutse mu Ruhango, ahamya ko yizeye gukira, nyuma yo kurwara izuru mu mwaka ushize, akavurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko akaba atarahise akira.

Dr Furaha na bagenzi be bo muri Face the Future ngo bamukuyeho izuru rirwaye, bakeba inyama yo hafi y’ugutwi, bamuremera izuru rishya.

Face the Future Foundation, ni abasirikare n’abasivili b’abaganga bishyize hamwe, bemera gukora nta gihembo rimwe na rimwe ku barwayi bo mu bihugu bikennye; iyo baje mu Rwanda bishyurirwa gusa icumbi n’amafunguro.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho amazina nitwa niyonkuru eriya nimero yabo yaterefoni nayibona ute?

Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 22-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka