Ibitaro bitanu byo mu Rwanda birimo gushaka icyemezo cyo ku rwego mpuzamahanga
Ibitaro by’uturere bitanu byatangiye igikorwa cyo gushaka ibyangombwa bizatuma byemerwa ku rwego mpuzamahanga (accreditation) bityo birusheho gutanga serivise zinoze ku banyarwanda bakomeze kongera iminsi yo kubaho.
Ibitaro ba Rwamagana biri mu karere ka Rwamagana, ibya Ruhengeri byo mu karere ka Musanze, Ruli byo mu karere ka Gakenke, Bushenge biri mu karere ka Nyamasheke ndetse n’ibitaro bya Ruhango bibarizwa mu karere ka Ruhango nibyo byatoranyijwe mu gushaka ibi byangombwa bivugwa ko bihenze ndetse bigoye, kuko intambwe ya mbere igoye kwari uguhindura imyumvire nk’uko byemezwa na Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho.
N’ubwo mu Rwanda muri buri karere habarizwa ibitaro, ibitaro byatangiye ibikorwa byo gushaka accreditation ngo inyungu bizakuramo ni ugutanga serivisi nziza kubabigana hamwe no kugira ibikoresho byemewe ku rwego mpuzamahanga bishobora kuba bitaboneka mu bindi bitaro.
Tariki 03/10/2014 mu karere ka Rubavu hatangiye inama yo gusuzuma imikorere y’ibyo bitaro byatangije gushaka Accreditation bikaba bigeze ku cyiciro cya mbere mu kuzuza ibyangombwa mu byiciro bitatu bikenewe.
Ibitaro bya Bushenge nibyo biza ku mwanya wa mbere mu gushyira mu bikorwa ibisabwa naho ibitaro bya Ruhengeri bikaza ku mwanya wa kabiri.
Minisitiri w’ubuzima yasobanuye ko gutanga accreditation bizafasha ibitaro kongera ubufasha bigeza ku baturage, bikazagabanya impfu z’abagwa mu bitaro ndetse n’ubushobozi bw’indwara zivurwa bukiyongera.
Kuva 2006 ibitaro 11 nibyo biri gushaka ibi byangombwa bizatuma byemerwa ku rwego mpuzamahanga, birimo ibitaro by’intara bitatu (ibitaro bya Kibungo, Kabgayi na Gisenyi ), ibitaro by’uturere bitanu (Rwamagana, Ruhengeri, Ruli, Bushenge na Ruhango), hamwe n’ibitaro bya CHUK na CHUB byiyongeraho ibitaro byitiriwe umwami Faisal byamaze kubona accreditation.
Dr Binagwaho avuga ko n’ubwo urwego rw’ubuzima ruhagaze neza rwazamuye imibereho n’ikizere ku minsi yo kubaho ku Banyarwanda kugera ku myaka 65, avuga ko urugendo rukiri rurerure mu kongera serivisi zikorerwa Abanyarwanda mu buvuzi.
Dr Apolline Uwayitu umuyobozi wa IHSSP (Integrated health System strengthening project) ishinzwe iki gikorwa cyo gutanga accreditation mu bitaro bikorera mu Rwanda, avuga ko iki gikorwa cyahereye mu bitaro bifashwa na leta ariko bizagera no mu bitaro by’abikorera.
Avuga ko ibyiciro bigenderwaho kugira ngo ibitaro bihabwe accredition birimo guhindura imyumvire mu buyobozi, kugira ibikoresho n’abaganga byemewe ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi hamwe no gutanga serivisi zemewe.
Gutanga accreditation mu bitaro bizatuma bishyirwa ku rwego mpuzamahanga nyamara u Rwanda nk’igihugu kikiri mu nzira y’iterambare haracyacyenewe byinshi byo gukorwa, gusa ngo ikigoye kurusha ibindi ni uguhindura imyumvire.
Biteganyijwe ko nyuma y’ibitaro byatangiye iki gikorwa, n’ibindi bitaro bikorera mu Rwanda bigomba kubikora mu kongera sevisiri zitangwa mu bitaro, minisitiri w’ubuzima akaba avuga ko inyungu irimo kurusha izindi ari ibikorwa bikorerwa abaturage ariko ngo n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zizaba zongerewe agaciro mu karere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBAMANZE BAHA IBYO BITARO UBURENGANZIRA NIBINDI BISIGAYE BIBONE GUSASHYAKA ICYEMEZO GUSA RETA YU RWANDA UBUZIMABWIZA UMUTURAGE KWISONGA TURABASHIMIYE UBURYO GAHUNDAYU BUVUZI IRIKWIYUBAKA
ministeri y’ubuzima hamwe na boss wayo binagwaho bari gukora neza kandi ibi birerekana ko ikibazo cyo kubungabunga ubuzima mu Rwanda cyitaweho. ibi byangombwa mpuzamahanga nibiramuka bitanze binagwaho araba yesheje akandi gahigo kandi bizatanga isura nziza ku banyarwanda
NUKWIHANGANA YASOJE MANDAT YE ATABIGEZEHO. N’IMISHAHARA YO KONGEZA ABAKORA MU BUZIMA YARI YARAGENWE KU NGOMA YE’ IRACYARI MU KABATI!!