Ibitaro 3 byashoje umwaka wa 2013 nta mubyeyi ubipfiriyemo abyara

Ministeri y’Ubuzima yemeza ko ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke, Ibitaro bya Shyira mu karere ka Musanze ndetse n’ibya Mugonero mu karere ka Karongi byarangije umwaka wa 2013 nta mubyeyi n’umwe uhapfiriye mu gihe cyo kubyara.

Dr Mivumbi N. Victor ukora muri Minisiteri y’Ubuzima akaba ashinzwe gusesengura impfu z’ababyeyi bapfa babyara asobanura ko iyi ntambwe yo kwishimira ishingira cyane cyane ku ngamba zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima zo kugabanya impfu z’abagore bapfa babyara.

Muri izo ngamba, hagaragaramo gahunda yo gusuzumisha inda kwa muganga kugeza ku nshuro enye kugira ngo barebe uko umwana akura, kumuha urukingo rwa tetanosi ndetse n’ibindi bishobora gufasha umubyeyi utwite.

Ikindi ni uko muri buri mudugudu hari umujyanama w’ubuzima ushinzwe kureba abagore batwite akabageza ku Kigo Nderabuzima, bakareba ko nta bibazo bafite bakanabaherekeza kwa muganga mu gihe cyo kubyara.

Kuri ibi kandi hiyongeraho ko Minisiteri y’Ubuzima ikangurira ababyeyi kubyarira kwa muganga bigatuma iyo havutse ikibazo kiboneka hakiri kare abaganga bakabafasha.

Dr Mivumbi N. Victor ushinzwe gusesengura impfu z'ababyeyi bapfa babyara.
Dr Mivumbi N. Victor ushinzwe gusesengura impfu z’ababyeyi bapfa babyara.

Dr Mivumbi atanga ubutumwa bwihariye ku baganga bwo kwakira abarwayi neza, bakabatega amatwi, bakabaha umwanya uhagije kugira ngo bashobore kubasuzuma neza. “Kuko iyo udakoze ibyo, umurwayi nta cyizere akugirira, agahitamo kubyarira mu rugo”.

Ikindi ngo ni uko mbere yo kuvura abarwayi, abaganga basabwa kubanza kubigisha bakababwira ibyiza byo gusuzumisha inda za nshuro enye ndetse n’ibyiza byo kubyarira kwa muganga.

Ni ubwa mbere ibitaro bya Kibogora bimaze umwaka nta mubyeyi uhasize ubuzima

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, avuga ko ari ubwa mbere mu mateka y’ibi bitaro kuva byashingwa mu mwaka wa 1968, kuba umwaka wose urangiye nta mubyeyi n’umwe ubuze ubuzima mu gihe cyo kubyara.

Mu mwaka ushize wa 2013, Ibitaro bya Kibogora byakiriye ababyeyi 2008 bari baje kuhabyarira. Muri bo, abagera ku 1005 babyaye babazwe naho abandi 1003 babyara mu nzira zisanzwe, kandi bose babashije kubyara neza ku buryo nta wigeze apfa mu gihe cyo kubyara.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora avuga ko kugira ngo ibi bitaro bibashe kugera kuri uyu musaruro byaturutse ku gushyira imbaraga muri serivise z’ubabyaza, ubukangurambaga ku babyeyi, ubwitange bw’abakozi ndetse no kubaha Imana.

Igice kimwe cy'ibitaro bya Kibogora.
Igice kimwe cy’ibitaro bya Kibogora.

Dr Nsabimana Damien yasobanuriye Kigali Today ko kugera kuri iyi ntera byashingiye ku ngufu zikusanyijwe z’inzego zitandukanye, by’umwihariko inkunga ikomeye ya Minisiteri y’Ubuzima irimo amahugurwa ndetse n’Imbangukiragutabara (Ambulance) zifasha abarwayi kugera kwa muganga byihuse.

Abaganga n’abakozi b’Ibitaro bya Kibogora ngo basabwa kumva no kumvira ibisabwa gushyirwa mu bikorwa, maze bakabikunda kandi bakumva ko ari inshingano zabo.

Habayeho kandi inama zitandukanye ku bakozi mu bigo Nderabuzima no ku rwego rw’ibitaro muri serivise y’ububyaza (Maternité). Ikindi ni amahugurwa yagiye atangirwa mu bigo nderabuzima kugira ngo abakozi babyo bamenye igihe cyo kohereza umubyeyi ku bitaro ndetse n’igihe cyo gutabaza.

Dr Nsabimana yongeraho ko Ibitaro bya Kibogora bishingiye ku Itorero Méthodiste Libre mu Rwanda bifite intero igira iti “Dukorera Imana ikiza kandi igatanga ubugingo”. Ibi na byo ngo bituma abakora muri ibi bitaro bumva ko hirya y’amabwiriza atangwa n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abagana ibi bitaro, haba hari n’ijisho ry’Imana yo mu ijuru rikurikirana ibikorwa byabo kandi bakaba bazabazwa ibyo bakwirengagiza nkana.

Ibitaro bya Kibogora byaje ku isonga ku bijyane n’isuku na serivise nziza

Mu mwaka ushize wa 2013, Ibitaro bya Kibogora byaje mu byo ku isonga ku rwego rw’Igihugu mu kugaragaramo isuku no gutanga serivise nziza ndetse ku itariki ya 12/12/2013, abayobozi b’Ibitaro by’Uturere byose mu gihugu bakaba barateraniye ku Bitaro bya Kibogora mu nama ngarukagihembwe yafashwe nk’urugendoshuri rwo kuhigira isuku no gutanga serivise nziza.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, asobanurira abayobozi b'Ibitaro bagenzi be uko bita ku isuku na serivise nziza kandi bigashoboka.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien, asobanurira abayobozi b’Ibitaro bagenzi be uko bita ku isuku na serivise nziza kandi bigashoboka.

Umugabo wubatse ukorera imirimo ye ku butaka bw’akarere ka Nyamasheke ariko atuye hanze yako avuga ko aturanye n’ibitaro (tutavuze izina) ariko ko bitewe no gukemanga serivise zaho, ngo mu gihe umugore we yari agiye kubyara, yamujyanye ku Bitaro bya Kibogora kuko yumvaga ahizeye serivise nziza kandi ngo bafashije umugore we abasha kubyara neza.

Undi musore wo mu kigero cy’imyaka 28 we yemeza ko isuku ivugwa mu Bitaro bya Kibogora atari ugukabya ngo kuko mu bitaro amaze kugendamo, yasanze mu bya Kibogora ari ho hantu umuntu agera ntiyumve umwuka utari mwiza wo kwa muganga ahanini uba wumvikanamo imiti y’uruvangitirane ngo ku buryo umuntu ashobora kuhafatira amafunguro, nta mpumuro idasanzwe arimo kuhumva.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Shyira ni ibitaro by’Akarere ka Nyabihu natabwo ari aka Musanze myibeshe.

alias yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

ibi byagezweho tubikesha inama duhabwa n’abayobozi badukuriye, tubikesha iterambere muri byose kuko burya iyo wo witaye ku bakugana kandi uanfite ibikoresho bihagije jye ndumva izi mpfu zitahagaragara

uwase yanditse ku itariki ya: 28-01-2014  →  Musubize

ibi byosenibihigo no gukorana umurava , aba babyeyi iyo bitaweho bakamenyereye iighe bazabyarira, bakitabwaho iighe batwite , ndetse igihe cyo kwisuzumishe bahawe na muganga bakabimenya neza, kandi nabamuganda bakabafata nkabibanze, iib byose nubuyobozi bwinshi, kandi dukomeza kubushima cyane.

karmera yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

mbega byiza we ibi biragaragara ko tumaze gutera intambwe mu kurinda ubuzima bw’umwana na nyina ariko bizaba byiza ubwo mu gihugu cyose hazajya hashira umwaka nta numwe uvuye mu buzima.

Cecile yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

ariko u rwanda rumze gutera imbere mu buzima no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

kim yanditse ku itariki ya: 27-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka