Huye: Abafite ubumuga bwo mu mutwe barasabirwa mituweri zihariye

Icyifuzo cy’uko abafite indwara zo mu mutwe bagenerwa ubwisungane mu kwivuza (mituweri) bwihariye cyagaragajwe ubwo abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga, bari kumwe n’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, bagendereraga ikigo kivura indwara zo mu mutwe (caraes) cy’i Huye, kuwa 28/11/2013.

Nk’uko umuyobozi w’iki kigo yabivuze, ngo bakira abarwayi baturutse mu mpande zitandukanye zo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu duhana imbibi. Abenshi ngo ni abazanwa na polisi, na yo ibakuye mu muhanda.

Ntibaba bafite gikurikirana. Icyo gihe kandi ngo baza nta bwisungane mu kwivuza bafite ku buryo ikigo ari cyo cyishakamo ubushobozi bwo kubavura.

Bene aba barwayi, ngo hari n’igihe barwara izindi ndwara, maze ikigo kikajya kubavuza ku bitaro by’Akarere biri ku Kabutare cyangwa ku bitaro bya Kaminuza. Icyo gihe na bwo, kubera ko nta mituweri baba bafite, ikigo ni cyo kibavuza.

Mu rwego rwo gushaka uburyo iki kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’abarwaye mu mutwe cyakemuka, ngo Minisiteri y’ubuzima yari yemeranyijwe na Caraes Ndera (Caraes y’i Huye ni ishami rya Caraes Ndera) ko igihe polisi izanye abantu bazajya buzuza inyandiko za ngombwa hanyuma iyi minisiteri ikazaba ari iyo iriha ibyatanzwe kuri aba barwayi.

Gusa, Minisiteri y’ubuzima ntiyabashije kuzuza amasezerano uko yabyemeye, kuko nk’uko bivugwa n’umuyobozi mukuru wa za caraes, Frère Nkubiri Charles, ngo ubu irimo Caraes Ndera (habariwemo n’amashami abiri ifite), akayabo ka miliyoni 96. Uyu mwenda ngo ukaba ari uwo guhera muri Werurwe 2012.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Huye, madamu Niwemugeni Christine, avuga ko aka Karere, nk’agaherereyemo ishami rya Caraes, kamaze kubona ko iki kibazo cya mituweri kibangamiye imikorere myiza y’iri vuriro, kifuje gutanga amafaranga yazajya akorwamo mu kurihira mituweri abarwayi batazi aho baturutse ariko ngo serivisi za mituweri zarabyanze.

Impamvu ngo ni uko ahanini aba barwayi nta hantu baba banditse ku buryo nta wamenya aho ababarira. Ikindi, ngo akenshi ntibaba bazi aho baturuka, yemwe ngo hari n’ababa batazi amazina yabo ku buryo akenshi biba ngombwa ko kwa muganga ari bo bayabaha kugira ngo bajye bamenya kubatandukanya.

Abagaragaje iki kibazo bifuje ko bishobotse abarwayi bo mu mutwe bagenerwa mituweri zihariye cyangwa bagashyirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, dore ko no kuba imiti banywa iba ari iy’igihe kirekire, hari igihe ab’abakene cyane batabasha gukomeza kujya kuyifata (aba ni abafite gikurikirana).

Ibitaro bya CARAES biri mu karere ka Huye.
Ibitaro bya CARAES biri mu karere ka Huye.

Abahagarariye abafite ubumuga ndetse n’intumwa ya Minisiteri y’ubuzima, bamaze kumva iki kibazo kigendanye n’imivurizwe y’abarwaye mu mutwe, biyemeje kuzagikorera ubuvugizi, ku buryo cyabonerwa umuti ku buryo burambye.

Imiti igenewe abarwaye mu mutwe izabegerezwe

Kugeza ubu, amavuriro y’indwara zo mu mutwe mu Rwanda ni atatu gusa nyamara iyo abarwayi batakiri mu bitaro basabwa kuza gufata imiti banywera mu rugo buri kwezi.

Ibi ngo bituma abarwayi cyangwa abarwaza babo bafata urugendo runini rwo kuza gushaka imiti. Ngo byarushaho kuba byiza rero habayeho umuntu ushinzwe gufasha abafite bene izi ndwara ku bigo nderabuzima, akajya abaha imiti, mbese nk’uko habaho abafasha abarwaye sida.
Gushyiraho abafasha abarwaye mu mutwe ku bigo nderabuzima ngo byanagabanya ikibazo cy’abari batangiye koroherwa bagasubirwa bitewe no guhagarika imiti.

N’ibitaro ni bitoya

Umuyobozi wa Caraes-Huye yanavuze ko n’ibitaro ubwabyo ari bitoya, ukurikije abo bigomba kwakira. Yagize ati «Dufite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 63, ariko hari n’igihe tugira abagera ku ijana».

Yunzemo ati « ubundi abakirwaye cyane ndetse n’aborohewe baba bakwiye kuba ahantu hatandukanye, ariko abagabo twakira ntiturabasha kubaraza ahantu hatandukanye. Icyakora, abagore bo barazwa mu masale (salles) atandukanye».

Ubuto bw’ibitaro ngo ntibunababashisha kwakira abarwaye mu mutwe b’abana. Abahaje bavurwa bataha, kuko babona batabavanga n’abantu bakuru.

Mu bindi bibazo bagaragaje harimo kuba hari abantu barwarira kuri iri vuriro, bakoroherwa bakahaguma kuko ivuriro ritaba rizi iwabo. Ahanini biterwa n’uko baba bazanywe na polisi, na yo ntikurikirane ngo babe basubizwa iwabo.

Abarwayi batavuga ntibanumve na bo, iyo bahaje ntibabasha kubafasha uko bikwiye kuko ahanini abaganga batabasha kumvikana na bo, bityo ngo babe babasha kumenya imvano y’ikibazo bafite, hanyuma banabashe kubafasha. Icyakemura iki kibazo, ngo ni uko bamwe mu bavura muri iki kigo bakwigishwa amarenga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka