Harasuzumwa uburyo hakongerwa ingufu mu kuvura abafite ububabare butandukanye

Abaganga baturutse mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda (RMH), abaturutse mu bitaro bya kaminuza ya Aga Khan byo muri Kenya n’abandi bo mu Bwongereza, bararebera hamwe uburyo bahuza imbaraga mu gufasha ababagana bivuza ububabare butandukanye.

Aba baganga bahuriye mu nama y’iminsi itanu iteraniye i Kigali guhera kuwa Gatatu tariki 17/09/2013, aho barebera hamwe imbogamizi bahura nazo mu buvuzi bwabo n’uburyo bakomeza kongera ubumenyi mu kuvura ububabare bugenda bwiyongera mu barwayi.

Lit Col Dr. Eugene Ngoga, ushinzwe imikorere y’abaganga mu bitaro bya Kanombe, avuga ko abantu benshi bagana ibitaro bagaragaza ibibazo by’ububabare ariko abaganga basuzuma bakabura indwara. Ibyo bigatuma bahora kwa muganga kubera indwara zabo ziba zitazwi.

Lt Col Dr Ngoga asobanura uko ikibazo cy'ububabare mu abarwayi kifashe.
Lt Col Dr Ngoga asobanura uko ikibazo cy’ububabare mu abarwayi kifashe.

Agira ati: “Iyo uje kwivuza ubabaye haba hari ikintu kibitera, niba ari abagore bazaza kureba umuganga wabo niba ari abana bazajya kureba umuganga w’abana n’ufite ikibazo cy’amagufa azajya kureba umuganga w’amagufa kugira ngo babanze barebe igitera umuntu kubabara.

Hari igihe baba banabivura bigakira cyangwa bigakomeza kugaruka icyo gihe nibwo ikipe nk’iyi yiwa Pain Management Unit bicara hamwe bakareba icyo bamukorera.”

Iri shami rushinzwe kureba ikibazo cy’umurwayi niryo aba baganga bashaka gushyiramo ingufu, kuko aribwo basanze bazashobora gukemura ikibazo cya ½ cy’abarwayi bagarukaga kwivuza ububabare.

Abari bitabiriye inama baturutse mu Rwanda, Kenya n'u Bwongereza.
Abari bitabiriye inama baturutse mu Rwanda, Kenya n’u Bwongereza.

Ibi kandi nibishoboka barateganya no gushyiraho uburyo bajya bohereza abaganga hanze kwiga ibijyanye no kuvura ububabare, ku buryo umubare numara kuba uhagije bazatangira kwihugurira abaganga, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro Aga Khan byo muri Kenya, Dr. Thikra Sharif.

Yatangaje ko buri mwaka bishyurira umunyeshuri ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika yo kurihira umuganga. Mu bamaze kurihirwa harimo n’umwe waturutse mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibitaro bya Kanombe byaje bikenewe, kuko nibura bo begera abarwayi bakanamenya uko babakira kandi bakabitaho! Courage tubari inyuma.

Mitali yanditse ku itariki ya: 20-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka