HDI irifuza ko Leta yafasha kugeza urukingo rwa SIDA ku bafite ibyago byo kwandura bose

Umuryango nyarwanda uharanira kurengera ubuzima (Health Development Initiative:HDI) urasaba ko urukingo rwa SIDA rwageragejwe mu nyigo yiswe PrEP, rwaboneka kandi ku giciro gito cyane kugirango rufashe abafite akaga ko kwandura agakoko gatera SIDA bose kutandura.

Urukingo rwa PrEP (Pre-exposure prophylaxis) rwageragerejwe mu bihugu bimwe na bimwe byo ku migabane yose igize isi (harimo Kenya na Uganda bituranye n’u Rwanda), rukaba ngo ari ikinini gishobora kurinda umuntu kwandura virusi itera SIDA ku kigero cya 90%.

Ikinini cya PrEP gihabwa umuntu udafite ubwandu bwa SIDA, cyunganirwa na PEP (Post-exposure prophylaxis), yo ihabwa umuntu wese (mu gihe kitarengeje amasaha 72) wiketse ko yaba amaze kwandura vurusi ya SIDA, hamwe n’imiti igabanya ubukana bwa SIDA yo ihabwa abamaze kubona ko bafite ubwandu (ngo bikaba byiza bayifashe vuba hashoboka).

Hari n’imiti y’amavuta abakora imibonano mpuzabitsina bisiga ikabarinda gukomereka aho ubwandu bushobora kunyura, impeta irekura umuti abagore bashyira mu gitsina, kwisiramuza ku bagabo, agakingirizo; ariko ngo byose ntibigomba gukuraho kwifata no kugira imyitwarire myiza, nk’uko abavuzi bo muri HDI bajya inama.

Ibinini byitwa Truvada, nibyo byashyizwe ahagaragara n'inyigo ya PrEP yo gukora urukingo rwa SIDA.
Ibinini byitwa Truvada, nibyo byashyizwe ahagaragara n’inyigo ya PrEP yo gukora urukingo rwa SIDA.

“Turifuza ko Leta yafasha abantu b’ingeri zose bari mu kaga ko kwandura SIDA kubona urukingo rwa PrEP hafi yabo, nk’uko umuganga uri mu kazi iyo akomeretse, cyangwa umugore wafashwe ku ngufu, bahita bahabwa PEP kugirango irinde ko ubwandu bwabagezemo bugwirirana”; byasabwe na Josephine M. Kamarebe ushinzwe Progaramu muri HDI.

Bamwe mu bari mu kaga gakomeye ko kwandura SIDA nk’uko HDI ibarondora, ni abicuruza, abagabo bahuza ibitsina n’abandi abagabo, abashakanye barimo abaca inyuma abandi, abavuzi, urubyiruko, abagabo barengeje imyaka 35 y’amavuko, abagore n’abakobwa, n’abantu bataba mu ngo zabo kenshi.

Uru rutonde ngo rurimo abo umuryango nyarwanda utemera (nk’abagabo baryamana n’abandi bagabo cyangwa abicuruza), ariko ngo nk’uko Itegeko nshinga ry’u Rwanda n’andi mategeko abiteganya, guhabwa uburenganzira nta vangura bigomba gushingiraho, nk’uko Umuyobozi wa gahunda za HDI, Cassien Havugimana abisaba.

HDI ivuga ko igiye gutangiza kampanyi yo gusaba Leta y’u Rwanda gushyira muri gahunda z’ubuzima, uburyo bwo kubona no gukwirakwiza urukingo rwa PrEP ku giciro kiri hasi, kandi rukaboneka henshi mu gihugu.

Uyu muryango wa HDI uvuga ko wumvise urukingo rwa PrEP rumara ukwezi, rugurwa ku giciro kiri hejuru y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 24, kandi ngo rukaba rutaraboneka mu Rwanda mu gihe muri Kenya na Uganda ho ruhari.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ngayo nguko

mackoy yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka