Gisagara: Ababyeyi bo muri Save barashima inzu yo kubyariramo bubakiwe

Ababyeyi batuye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara bishimiye inzu nshya yo kubyariramo yubatswe mu kigo nderabuzima cya Save kandi ko bizabafasha cyane kuko iyari isanzwe yari nto kandi ishaje, bityo ntibagire ubwisanzure.

Mukarugira Athanasie, umubyeyi w’imyaka 36 utuye muri uyu murenge wa Save, avuga ko ubwo yaherukaga kubyara mu mwaka ushize akabyarira kuri iki kigo nderabuzima, atishimiye uko yahabonaga kuko hari hato barimo ari ababyeyi benshi.

Iyo nzu kandi ngo yari ishaje ku buryo isuku yaho yabonaga ari ntayo ndetse bituma yumva ubutaha atazahabyarira, ariko ubu ngo inzu nshya bubakiwe arayishimiye cyane kuko isukuye kandi ikaba irimo n’ibikoresho bishya byaba ibiryamirwa n’ibindi bikenerwa kwa muganga.

Ati “rwose mbere wabonaga mu babyeyi hadakwiye iryo zina kuko ntitwisanzuraga kandi n’isuku yabaga ari nke kubera kwegeranamo turi benshi, ariko ubu nabonye inzu nshya y’ababyeyi rwose isukuye kandi itakiri nto, ni ibyo kwishimira”.

Inzu y'ababyeyi y'ikigo nderabuzima cya Save.
Inzu y’ababyeyi y’ikigo nderabuzima cya Save.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Save, Sr Kankindi Catherine, avuga ko iyi nzu iri kubafasha byinshi kuko ngo mbere bakoreraga mu nzu nto cyane bigatuma bavanga abagore babyaye n’abategereje, kandi ngo nta bikoresho bihagije bari bafite ariko ubu bikaba birimo.

Ikindi avuga ko bagiraga ikibazo cyo kubura aho bashyira abagore bakeneye kwarama kuko ngo buri wese agomba kwarama mu byumweru bibiri bya nyuma, iyi nzu rero izasubiza ibi bibazo byose.

Iyi nzu yo kubyariramo yubatswe ku nkunga ya Global Fund, ari nayo yashyizemo ibikoresho byose bikenewe kugira ngo itangire gukorerwamo, ikaba yaratwaye amafaranga agera kuri miliyoni 65.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka