Gakenke: Umuyobozi USAID wungirije ku isi yatunguwe n’akazi abajyanama b’ubuzima bakora

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubuzima by’ikigega cy’Abanyamerika (USAID) ku isi, Katie Taylor, yashimye abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Gakenke yashimye uburyo bakora anabasaba gukomeza kuko ibikorwa bakora birengera benshi.

Ibi yabtangaje ubwo yagiriraga urugendo muri aka karere mu rwego rwo gusura bimwe mu bikorwa by’ubuzima USAID iteramo inkunga, kuwa kane tariki 10/7/2014.

Katie Taylor asobanurirwa n'umujyanama w'ubuzima ibyo bakora n'uburyo babikoramo.
Katie Taylor asobanurirwa n’umujyanama w’ubuzima ibyo bakora n’uburyo babikoramo.

Taylor yabitangaje nyuma yo guhura n’abajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Karambo bakamwereka bimwe mu bikorwa byabo n’ibikoresho bifashisha, mu gihe barimo gutanga inama n’ibindi bikorwa bakorera abana bari munsi y’imyaka itanu.

Taylor avuga ko yatunguwe naho u Rwanda rumaze kugera rwiyubaka mu myaka icumi ishize kuko iyo urebye uburyo ubuzima bw’abantu busigaye busigasirwa bitoroshe kubyiyumvisha cyeretse ubyiboneye.

Ati “Nk’umushitsi nkiza wabonaga buri umwe ashishikajwe no kumpa ikaze, kandi ahantu hose ubona haceye, n’uburyo musigaye mukoreshamo ikoranabuhanga mubijyanye n’ubuzima ibindi bihugu ntibirabigeraho kandi byifuza kubigeraho.”

Kubera uburyo ibikorwa abajyanama b'ubuzima bakora bidasanzwe Katie Taylor yifuje gufata ifoto y'urwibutso.
Kubera uburyo ibikorwa abajyanama b’ubuzima bakora bidasanzwe Katie Taylor yifuje gufata ifoto y’urwibutso.

Catherine Mugeni n’umukozi wa minisiteri y’ubuzima ushinzwe gahunda z’ubuzima zishingiye kubaturage, avuga ko uruzinduko nkuru ruba rugamije kugira ngo bareba uburyo amafaranga USAID itanga mu bijyanye n’ubuzima akoreshwa naho u Rwanda ruhagaze mubijyanye n’ubuzima.

Ati “Bimwe mubyo bakora harimo gutanga inyigisho mubakozi bakora mubigo nderabuzima ndetse no mubitaro, bagafasha minisiteri y’ubuzima mukugura imiti cyane cyane ijyanye n’ubuzima bw’abana n’abagore bwatwite”

Mbere yuko Taylor agera mu Rwanda yabanje kunyura muri Africa y’Epfo. Ariko ngo mu Rwanda yahabonye ubushake bwo kugira ubuzima bwiza kandi babifashijwemo n’ubuyobozi bwabo kuburyo nibakomeza muriyinzira ntakabuza USAID izakomeza kubaterinkunga.

Madam Taylor yanasuye abagore yaba abategereje cyangwa abamaze kubyara mukigo nderabuzima cya Karambo.
Madam Taylor yanasuye abagore yaba abategereje cyangwa abamaze kubyara mukigo nderabuzima cya Karambo.

Mugeni asaba abaturage kandi kurushaho kugana serivise zose ibigo nderabuzima zitanga kuko ubuzima arubwabo kandi na serivise zokububungabunga zikaba zihari.

Ati “ikindi ni ugusaba abajyanama b’ubuzima begereye abaturage gukomezaho nk’uko abatsitsi babonye ko ari gahunda idasanzwe kuko nta handi bayibonye mu bihugu basuye ku buryo isi yose isigaye izakureba ibikorwa byabo”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza w’akarere ka Gakenke, Zephyrin Ntakirutimana, avuga ko bafite abajyanama b’ubuzima 1,840, bakora bitanga kuko baba hafi umuturage muri buri mudugudu.

Uretse kuba Madam Taylor yasuye ikigo nderabuzima cya Karambo, akanasura abajyanama b’ubuzima muri uwo Murenge, yafashe n’umwanya asura ibitaro bya Nemba aho yarebaga zimwe muri serivise bateramo inkunga.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka