Gakenke: Hatangijwe One Stop Center mu bitaro bya Nemba

Kuri uyu wa Mbere tariki 30/09/2013, ku Bitaro by’i Nemba hatashywe One Stop Center izita ku bantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ikazatanga serivisi zose bakenera mu gihe mbere basiragiraga.

Niyibizi Lea, umukozi w’umushinga Rwanda Family Health Project wateye inkunga iyo centre mu bijyanye n’ibikoresho no guhugura abakozi, asobanura ko hazabonekamo serivisi y’ubuvuzi, ubujyanama mu bw’ihungabana na serivisi ya polisi izabungabunga ibimenyetso no kubishyikiriza ubushinjacyaha.

Hazabamo kandi serivisi yo gufasha abakorewe ihohoterwa (service social) ndetse bazajya babafasha kubahuza n’inzu y’ubutabera [MAJ] kugira ngo abakoze ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakurikiranwe n’ubutabera.

Inyubako izakorerwamo na GBV One Stop Center.
Inyubako izakorerwamo na GBV One Stop Center.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin wayoboye igikorwa cyo gufungura iyo sentere yabwiye abitabiriye uwo muhango ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kigomba guhagurukirwa, abantu bakigishwa byananirana bagahanwa.

Yasabye inzego z’ibanze kwegera imiryango ibanye nabi kugira ngo bitazabyara impfu. Agira ati: “Igikomeye ni uko nk’imiryango ibanye nabi, nk’umurenge n’utugari bajye bazidantifiya zikamenyekana abantu bakazegera bagakomeza bakigishwa kuko ihohoterwa ribera mu ngo rimenyekana bitinze, hakaba n’igihe riba rizwi ariko abantu bakarifata nk’irisanzwe…ryatera impfu.”

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango.

Imibare itangwa n’Ibitaro by’i Nemba igaragaza ko gusa mu mwaka wa 2012 bakiriye abantu 211 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri bo 164 basambanyijwe ku gahato naho mu mezi atandatu ya 2013 bamaze kwakira abantu 93.

Izere One Stop Center ibaye sentere ya karindwi itashywe ku mugaragaro, ngo uyu mwaka uzangira nibura sentere 16 zita ku bantu bahuye n’ihohoterwa zigiyeho mu gihugu cyose; nk’uko bitangazwa n’umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka