Butaro: Hafunguwe ikigo gishya kivurirwamo kanseri

Mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera, kuwa 20/08/2013, hatashywe ikigo gishya kitwa Butaro Ambulatory Cancer Center kizajya kivurirwamo abarwayi ba kanseri baturutse mu Rwanda no hanze yarwo ariko bataha aho kuhaba.

Ibitaro bya Butaro byari bisanzwe bifite ahavurirwa abarwayi ba kanseri ariko haje kuba hato kuko uko iminsi yagiye ishira ni nako abipimisha ndetse n’abarwayi ba kanseri bakomeje kwiyongera; nk’uko Dr. Mpunga Tarcisse, umuyobozi w’ibitaro bya Butaro, abisobanura.

Icyo kigo cyatashywe kigizwe n’inzu irimo ibikoresho biri ku rwego mpuzamahanga bifite isuku kandi bituma muri iyo nzu haza umwuka mwiza. Ibyo bikoresho byose bizajya bifasha abarwayi ba kanseri bazahivuriza.

Ikigo gishya cyafunguwe kivurirwamo abarwayi ba kanseri mu bitaro bya Butaro.
Ikigo gishya cyafunguwe kivurirwamo abarwayi ba kanseri mu bitaro bya Butaro.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Agnes Binagwaho, yashimye abagize uruhare mu iyubakwa ry’icyo kigo kuko ari ikitegererezo mu Rwanda ndetse no muri Africa y’Uburasirazuba. Yashimye uburyo hubatse, isuku ihari ndetse n’ibikoresho birimo. Aho yavuze ko ibyo bikoresho biruta ubwiza ibyo yabonye hamwe mu havurirwa kanseri muri Amerika.

Yakomeje avuga ko iyo ari intambwe ikomeye mu buvuzi bwa kanseri mu Rwanda kuko afite ikizere ko abarwayi ba kanseri bazayivurwa biri ku rwego rw’isi.

Agira ati “Ntituzi uko tuzabigenza ariko turarahiye: abawayi bacu bazavurwa kanseri biri ku rwego rw’isi kuko babigomba…ntugomba gupfa ngo ni uko wavukiye ahantu runaka (mu cyaro cyangwa mu mugi).”

Aho abarwayi bipimisha kanseri bazajya basuzumirwa.
Aho abarwayi bipimisha kanseri bazajya basuzumirwa.

Ikigo gishya kivura kanseri cyafunguwe mu bitaro bya Butaro cyubatswe ku bufatanye na Partners In Health, MASS Design Group ndetse n’ubuyobozi n’abaturage bo mu karere ka Burera.

Abandi bafatanyabikorwa bafasha ibitaro bya Butaro mu kuvura kanseri barimo Dana-Farber/Brigham And Women Cancer Center, Cummings Foundation, n’abandi.

Hari abatangiye gukira Kanseri

Kuva serivisi yo kuvura kanseri mu bitaro bya Butaro yatangira mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2012 hamaze kwakirwa abarwayi ba kanseri barenga 1000 kandi hari bamwe batangiye gukira; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’ibyo bitaro.

Musabeyezu Delphine uturuka mu karere ka Rusizi, avuga ko yari arwaye kanseri y’ibere ariko ngo ubu yatangiye koroherwa kuko yabazwe ndetse akanahabwa imiti.

Agira ati “…ndi gukira kubera uko nari meze ntabwo ariko nkimeze. Bakimara kumbaga (ibere) hari imiti banteraga, hari n’ibini bampaga byo kunywa ubu ntabwo ndibwa.”

Musabeyezu Delphine (wambaye ingofero) atanga ubuhamya bw'uko yakize kanseri.
Musabeyezu Delphine (wambaye ingofero) atanga ubuhamya bw’uko yakize kanseri.

Musabeyezu avuga ko mbere y’uko amenya ko arwaye kanseri y’ibere yabanje kumva mu ibere rye harimo ikibyimba maze n’ibere rirabyimba, rikamurya. Ngo yagiye kwivuza mu bigo nderabuzima bitandukanye ndetse no mu bitaro by’aho akomoka bakamuha imiti ariko ntakire.

Nyuma ngo yaje kujya kwivuza mu bitaro bikuru bya Kaminuza, i Butare (CHUB) maze bamupimye basanga arwaye kanseri. Yagiye kwivuriza mu bitaro bya Butaro nyuma yo kumva kuri Radio ko hari ibitaro bya Butaro bivura kanseri.

Abantu barakangurirwa kwisuzumisha kanseri

Uyu mugore akomeza akangurira n’abandi bagore, abakobwa ndetse n’abandi bantu kujya kwipimisha ngo kuko kanseri iyo ivuwe neza irakira.
Uko iminsi ishira niko abantu benshi bagana ibitaro bya Butaro bagiye kwivuza kanseri. Ibyo bigaragara ko hakiri abantu benshi barwaye kanseri bataripimisha.

Dr. Paul Farmer, umwe mu batangije umushinga Partners In Helth, avuga ko abantu badakwiye kumva ko indwara ya kanseri ari iy’abantu b’abakire. Ngo n’abakene barayirwana. Akomeza ashishikariza abantu kwipimisha kugira ngo nibasanga barwaye kanseri bivuze hakiri kare.

Bamwe mu bagize MASS Design Group yubatse icyo kigo kivura kanseri.
Bamwe mu bagize MASS Design Group yubatse icyo kigo kivura kanseri.

Ibitaro bya Butaro biherereye ahantu h’icyaro. Kubera serivisi nziza zihatangirwa zirimo kuvura kanseri bituma abantu benshi baturutse hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranye narwo, bajya kuhivuriza.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho ibyo bitaro biri (akarere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru) bushima Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bubatse ibyo bitaro muri ako gace kuko byatumye abaturage baho bivuriza hafi kandi bakahabona n’akazi.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

indwara ya Kanseri ikomeje gukataza umurego, ariko ibi n’ibyo gushimira Letay’u rwanda ko ikomeje kurebera abanyarwanda ibafasha mu buryo bwose bashobora kubona ubufasha n’ubutabazi ku bigendanye n’ubuzima bwabo ibi akaba ari ibyo kwishimirwa, iki kigo kizafasha benshi kandi bitabagoye.

Ange yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka