Burera: Ivuriro begerejwe ngo rizatuma badasubira kwivuza magendu muri Uganda

Abaturage bo mu tugari twa Kabaya na Kiringa, ho mu Murenge wa Kagogo, mu Karere ka Burera, batangaza ko ivuriro riciriritse rya Kabaya (Poste de Sante) begerejwe rizatuma bivuriza hafi, rinatume kandi badasubira kwivuza magendu muri Uganda.

Babivuze kuri uyu wa 07 Gicurasi 2015, ubwo bafungurirwaga iryo vuriro ku mugaragaro, ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 n’ibihumbi 800.

Iri vuriro ryuzuye ritwaye amafaranga y'u Rwanda miliyoni 10 n'ibihumbi 800.
Iri vuriro ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 n’ibihumbi 800.

Utugari twa Kabaya na Kiringa turi ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Abahatuye bavuga ko bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Gitare kiri mu Murenge wabo, bakoze urugendo rw’ibilometero bigera ku 10 bagenda n’amaguru.

Nyiramutuzo Patience avuga ko hababeraga kure bigatuma bagerayo batinze, barembye, banagerayo bagasanga aba hafi babatanze.

Ngo byabasabaga kandi gutega moto kugenda no kugaruka bakishyura amafaranga y’u Rwanda 1000 kandi ngo si bose babona ayo mafaranga.

Nyiramutuzo akomeza avuga ko ibyo byatumaga hari bamwe bajyaga kwivuza magendu muri Uganda kuko ari ho hari hafi, bigatuma hari abadatunga mituweri. Kugerayo ngo bibafata iminota igera kuri 20 gusa bagenda n’amaguru.

Agira ati “Udafite nk’utwo dufaranga ngo ashobore gutega kandi nta n’imbaraga afite zo kumva yagerayo ubwo yanyarukiraga aho (Uganda) ari kuhita ko ari ho hafi.”

Abaturage bahamya ko ivuriro begerejwe rizatuma badasubira kwivuza magendu muri Uganda.
Abaturage bahamya ko ivuriro begerejwe rizatuma badasubira kwivuza magendu muri Uganda.

Abaturage bakomeza bavuga ko ivuriro ricirirtse rya Kabaya rizabafasha cyane kwivuriza hafi bityo bagire ubuzima bwiza.

Kuri ubu ryatangiye kubaha serivisi z’ubuvuzi z’ibanze, zidasaba ko bajya ku kigo nderabuzima.

Iri vuriro ryubatswe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), umuryango Inshuti Mu Buzima: Partners In Health ndetse n’Akarere ka Burera.

Zaraduhaye Jeseph, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, ahamya ko bazakomeza kubaka amavuriro aciriritse mu tundi tugari. Muri Burera hari utugari 69.

Zaraduhaye avuga ko mu ngego y’imari y’umwaka 2015-2016, bazubaka andi mavuriro aciriritse 38, asanga 14 asanzwe ari mu tundi tugari.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka