Burera: Begerejwe ivuriro nyuma y’imyaka myinshi bakora ibilometero bajya kwivuza

Abaturage bo mu kagari ka Runoga, mu murenge wa Gitovu, mu karere ka Burera bavuga ko ivuriro (Poste de Santé) bagerejwe rizabafasha mu buzima bwabo ngo kuko mbere bajyaga kwivuriza kure bigatuma bamwe mu barwayi bagwa mu nzira.

Ku wa kabiri tariki ya 07/01/2014 nibwo aba baturage bafunguriwe ku mugaragaro iri vuriro rito ryubatswe ku nkunga y’umuryango Tabara nawo utewe inkunga na ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda. Ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 40.

Iri vuriro ryubatse ahantu h’icyaro ngo ruzatuma nta murwayi uzongera kurembera mu rugo cyangwa mu nzira; nk’uko Ntawushiragahinda Consolata abisobanura. Agira ati “Baranduhuye, Baranduhuye inshuro 50 peee! Baranduhuye!”

Akomeza avuga ko yari asanzwe ajya kwivuriza ku kigo nderabuziam cya Ruhombo, kiri mu murenge wa Gitovu. Ngo kugerayo yakoreshaga amasaha arenga atatu agenda n’amaguru. Ngo ibyo byamuberaga imbogamizi cyane.

Ngo hari igihe abarwayi babajyanaga bakagera kwa muganga barembye cyane rimwe na rimwe ababyeyi bakabyarira ku nzira.

Yakomeje agira ati “Tekereza umuntu ugiye kubyarira ku bitaro ave iriya ari kugenda n’amaguru batamuhetse, yageragayo n’umwana yamutaye aho mu nzira! Yamubyarira naho mu nzira yagerayo bakamuca ibihumbi 15 (kubera ko atabyariye kwa muganga). Ubwo uri kumva ukuntu baturengeye?”

Abanyagitovu bishimiye ivuriro begerejwe kuko rizatuma batazongera gukora ibilometero byinshi bajya kwivuza.
Abanyagitovu bishimiye ivuriro begerejwe kuko rizatuma batazongera gukora ibilometero byinshi bajya kwivuza.

Singirankabo Jean de Dieu nawe avuga ko iryo vuriro begerejwe rizabagirira akamaro kuko ngo aho atuye byamusabaga kujya kwivuriza mu wundi murenge baturanye aho yakoreshaga amasaha abiri agenda n’amaguru.

Agira ati “Ino aha urabona ko ari mucyaro. Kubona imodoka biba bigoye. Ubwo guheka ari nijoro, ubwo nk’umuntu yaba afashwe nijoro ugasanga ni ikibazo. Kuba bigeze hano (ivuriro) ni ukunyaruka gato, ni ugutirimuka. Nta byiza bitari ibyo rero.”

Barateganya kurigira ikigo nderabuzima

Pasiteri Nshogozabahizi Eugène, ukuriye umushinga Tabara wubatse iryo vuriro, avuga ko bagize igitekerezo cyo kuryubaka mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’Abanyagitovu mu bijyanye no kugabanya impfu z’abana, kongera imbaraga mu buzima bw’umubyeyi ndetse no kurwanya SIDA, Malaria n’izindi ndwara z’ibyorezo.

Akomeza avuga ko iryo vuriro rito hari hagunda yo kurigira ikigo nderabuzima akaba asaba ubuyobozi bw’akarere ka Burera kubibafashamo kugira ngo icyo gikorwa kizagerweho.

Pasiteri Nshogozabahizi Eugène ukuriye umushinga Tabara wubatse iryo vuriro avuga ko hari gahunda yo kurigira ikigo nderabuzima.
Pasiteri Nshogozabahizi Eugène ukuriye umushinga Tabara wubatse iryo vuriro avuga ko hari gahunda yo kurigira ikigo nderabuzima.

Uwambajemariya Florence, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yemeza ko bazakomeza ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere iryo vuriro akanasaba abaturage bo murenge wa Gitovu cyane cyane abo mu kagari na Runoga kugana iryo vuriro kuko ari bwo rizakomeza gukora rigatera imbere.

Nubwo ariko iryo vuriro ryafunguwe ku mugaragaro nta bikoresho bijyanye n’ubuvuzi birimo kuburyo ryahita ritangira gukora. Gusa ariko Uwambajemariya avuga ko nyuma y’iminsi mike rifunguwe bazashyiramo ibikoresho rigatangira gutanga serivisi ku baturage.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi, amavuriro, amashuri, ibi nibintu leta y’ u rwanda yashyize imbere mu kwegereza abaturage, ahubwo muri uyu murenge sinzi impamvu byari byaratinze , gusa turashima akarere ka burera kuko aba baturage bari baraharenganiye, iki nicyo kikwereka ububozi bwiza good governance nugukora ugushaka kwabaturage. vive kagame

karake yanditse ku itariki ya: 8-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka