Akazi k’ubuvuzi gasaba umuhamagaro -Dr. Anita Asiimwe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Anita Asiimwe yongeye kwibutsa abakorera ku Bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke ko akazi k’ubuvuzi gasaba umuhamagaro kandi abashimira umurava bakomeje kugaragaza kugira ngo ubuzima bw’abaturage bwitabweho.

Ibi Dr Asiimwe yabivugiye i Kibogora mu karere ka Nyamasheke, ubwo kuri uyu wa Kane, tariki 15/08/2013 yasuraga Ibitaro bya Kibogora akaganira n’abahakorera.

Ibitaro bya Kibogora bifasha abaturage bagera ku bihumbi 230 bo mu mirenge 9 yo mu karere ka Nyamasheke, hiyongeraho abandi bashobora kubighana bavuye mu bindi bice by’akarere ka Nyamasheke ndetse no mu tundi turere, bitewe na serivise nziza zihatangirwa.

Umuyobozi w’Ibitaro, Dr Nsabimana Damien, yagaragaje ko ibi bitaro bigerageza gutanga serivise nziza z’ubudasa ku buryo bituma n’abantu baturuka hirya no hino babigana, harimo n’abaturage bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abandi bava mu Ntara ya Cibitoke mu gihugu cy’u Burundi.

Dr Anita Asiimwe yabanje kuzenguruka Ibitaro bya Kibogora asobanurirwa uko bakora.
Dr Anita Asiimwe yabanje kuzenguruka Ibitaro bya Kibogora asobanurirwa uko bakora.

Dr Nsabimana yanagaragaje ko ibi bitaro bifite uburyo bwo kugenzura serivise zihabwa abarwayi ku buryo abarwayi batanga ibitekerezo mu ibanga kandi iyo babisesenguye basanga ibyinshi bishima serivise baba bahawe, ibitekerezo binenga bikaba ari bike cyane.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Anita Asiimwe yashimiye cyane Ibitaro bya Kibogora kuri serivise nziza bitanga ariko kandi abasaba ko akazi kabo barushaho kukanoza kugira ngo ibi bitaro bibe icyitegererezo kurushaho.

Dr Asiimwe yagaragaje ko urwego rw’ubuvuzi rumaze gutera imbere mu Rwanda kuko impfu z’ababyeyi bapfaga babyara ndetse n’abana bapfaga bavuka zagabanutse ariko kandi hakaba hakiri byinshi byo gukora ku bufatanye bwa buri wese kugira ngo n’abagitakaza ubuzima bihagarare.

Mu bitaro bya Kibogora, hishimirwa ko ikibazo cy’imirire mibi cyagabanutse hagasigara 0.6% bingana n’abana basaga 200.

Dr Asiimwe yagaragaje ko nubwo ari ibyo kwishimira ku bw’intambwe yatewe mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, abantu basabwa gukomeza intambwe kugira ngo aba bana bacyugarijwe n’iki kibazo bakivemo ndetse he kugira abandi bahura na cyo.

Dr Anita Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n'ubuvuzi bw'ibanze.
Dr Anita Asiimwe, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze.

Dr Asiimwe yagaragaje ko u Rwanda rwateye intambwe mu buvuzi kandi bikaba byerekanwa n’ibipimo bitandukanye ariko yongera gushishikariza abakora mu nzego z’ubuvuzi ndetse n’abafatanyabikorwa babo ko bakwiriye gukomeza intambwe igana imbere kandi abasaba kubitekerezaho by’umwihariko kuko intambwe ya nyuma igana ku ntego ikunze kugorana ugereranyije n’izabanje.

Aha yashimangiye ko akazi k’ubuvuzi gasaba umuhamagaro n’ubwitange budasanzwe ku buryo butandukanye n’indi mirimo, bityo aboneraho akanya ko gusaba abakorera kuri ibi bitaro gukora ibishoboka ngo ubizima bw’abaturage bwitabweho.

Dr Asiimwe yongeye gusaba abaturage ko bakwiriye gukangukira kujya bipimisha indwara zitandura kuko byakunze kugaragara ko zihitana benshi kandi kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda ikaba yaremeye ko ubwisungane bwa Mutuelle de Santé bwazajya bwemerwa kugira ngo umuntu abashe kwisuzumisha bene izi ndwara byibura inshuro imwe mu mwaka.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni koko service nziza iravugwa kibogora ese ahandi barabura iki ngo service ibe nziza,ariko kandi nahandi byashoboka n’uko bafata abakozi nabi bigatuma biranda ariko urabona iterabwoba riri i rusizi ku bakozi?ariko se barashaka iki si ukugirango abayobozi bihere bene wabo za promotion zidafite ishingiro.harya ngo DIPLOME zavuye kongo eh none se ziramutse zaranyuze mu buryo bwiza bitwaye iki?Ariko equivalence ni kamara niba ikigo kizweho kigaragara.mushishoze.

kanamugire yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

Ibitaro bya Kibogora bitanga serivice nziza ni ibyo ukuri, iyo ubigezemo ntiwahumva umwuka mubi ugirango ni muri hotel winjiye kubera isuku yaho. Abaganga n’abaforomo baho basengera abarwayi kandi bakabaha imiti bishimye. Jye narahivurije numva ndahakunze n’ibindi bitaro bitanga service mbi byikosore byigire kuri KIBOGORA.

MUKUNZI

MUKUNZI MAN yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka