Akarere ka Gasabo katangije ubukangurambaga ku bwisungane mu buvuzi

Akarere ka Gasabo katangiye igikorwa cy’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, nyuma y’uko aka karere katitwaye neza mu kwitabira ubwisungane mu kwivuza mu mwaka ushize kuko kagarukiye ku cyigero cya 81%.

Ku ikubitiro hahuguwe abakajyanama b’ubuzima bo mu mirenge ya Ndera, Bumbogo na Rusororo, bazazenguruka ingo bakangurira abaturage kuzafata ubwisungane mu buvuzi muri uyu mwaka utangiye, nk’uko umwe muri aba bajyanama witwa Amuri Elapidia, yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 5/8/2014.

Yagize ati “Iyo tugabanye ingo biradufasha cyane. Hari nk’igihe uba ufite ingo 216, kugira ngo uzigendemo uri umuntu umwe ntibishoboka. Ni ukuvuga ngo umwe afata igice kimwe undi agafata indi imbibe zose tukazihuriramo.”

Aba bajyanama kandi bafite gahunda yo gukangurira abaturage kwibumbira mu mashyirahamwe, kugira ngo abadafite amafaranga ako kanya babashe kugurizwa noneho bazishyure nyuma. Aba bakangurambaga kandi batangaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo zijyanye n’abimukira.

Aba bimukira iyo binjiye mu karere ka Gasabo niyo baba barafatiye mituweli iwabo, bifatwa nk’aho batazifite bikaba ariyo mpamvu aba bakangurambaga biyemeje kuzajya basaba umuntu wese uje gukorera mu karere ka Gasabo kuyigura, nk’uko Elapidia yakomeje abitangaza.

Uretse kuba hariho ubukangurambaga bwimbitse buzakomeza gukorwa, hari n’ibihano kandi biteganyirizwa abadafata ubu bwisungane mu buvuzi, gusa akarere ka Gasabo gatangaza ko gutanga ibihano ataribyo bagendereye, nk’uko Jean Claude Munara, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza abitangaza.

Ati “Ni itegeko rihari twasobanuriraga aba bayobozi kugira ngo naryo ridufashe mu gihe turimo dushishikariza abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza, nabo babashe kujya baryifashisha.

Ni itegeko risanzwe rihari tudakunze gukoresha cyane, kuko burya twebwe icyo dukunze gukoresha cyane ni ugushishikariza no kwigisha, ariko aho bigeze imyaka ingahe twigisha mituweli ntago twakomeza gutyo”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kandi bufite icyizere ko uyu mwaka bazagera ku bwitabire mu bwisungane ku kwivuza ijana ku ijana, ariko ngo ntawakwirengagiza ko muri aka karere harimo abakoresha ubundi bwisungane butandukanye nabyo ibyo bishyizwe ku ijanisha bituma akarere gasubira inyuma, nk’uko bitangazwa na Kemikembe Joy, uhagarariye ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza muri aka karere.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka