Abayobozi b’ibitaro by’uturere bose bateraniye i Kibogora ngo bige kunoza serivisi mu bitaro
Abayobozi b’ibitaro by’uturere twose mu gihugu bahuriye mu bitaro bya Kibogora kuwa 12/12/2013 mu karere ka Nyamasheke mu nama ya buri gihembwe ihuza abaganga hagamijwe kungurana ibitekerezo no gusangira ibyiza bya serivise bamwe bagezeho ndetse no kureba imbogamizi zaba zihari kugira ngo baziganireho bashaka ibisubizo.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Anita Asiimwe yabwiye Kigali Today ko impamvu nyamukuru y’iyi nama ari ukuganira ku nzitizi zibangamira imitangire ya serivise nziza z’ubuvuzi kugira ngo hashakwe ibisubizo.
Minisitiri Asiimwe yavuze kandi ko iyi nama bahisemo kuyikorera ku bitaro bya Kibogora kuko basanze ibi bitaro ari icyitegererezo mu kugira isuku, bityo ngo kuhazana abandi bayobozi b’ibitaro bakazareberaho uburyo bwo kwita ku isuku bazageza mu bitaro bayoboye.
Dr Anita Asiimwe agaragaza ko n’ubwo ibitaro bya Kibogora bimaze igihe kinini ndetse bikaba bifite inyubako zikuze, ariko ngo amagenzura menshi kandi mu gihe kirekire yagaragaje ko ibyo bitaro byita ku isuku cyane, bityo ngo abayobozi b’ibindi bitaro mu gihugu bakaba bakwiriye kuhakura isomo ryo kwita ku isuku mu bitaro bayobora kandi bakabona ko kwita ku isuku bitagombera amafaranga menshi cyangwa ubundi bumenyi buhambaye, ahubwo ko ari ukubyitaho kandi umuntu akumva ko bikwiriye.
Dr Asiimwe yasobanuye ko impamvu bakoreye iyi nama i Kibogora byari nko kujyana abayobozi b’ibitaro mu rugendoshuri ku isuku mu bitaro bya Kibogora dore ko ngo hari n’ibitaro bagezemo bagasanga ntibyita ku isuku uko bikwiye kandi ngo ku bantu batanga serivise z’ubuzima baba bakwiriye kwita ku isuku cyane.
Gahunda yo kubungabunga isuku mu bitaro bya Kibogora kandi yongeye gushimwa n’abaganga bayobora ibitaro by’uturere hirya no hino mu gihugu ubwo batambagizwaga ibi bitaro mbere y’uko batangira inama nyirizina.
Dr Mutaganzwa Avite uyobora ibitaro bya Ruri mu karere ka Gakenke yavuze ko n’ubwo inyubako z’ibitaro bya Kibogora zigaragara nk’izishaje ariko bahakuye amasomo akomeye bazajyana mu bitaro byabo.
Uyu muyobozi w’ibitaro bya Ruri yabwiye abanyamakuru ko yasanze ibitaro bya Kibogora bifite umwihariko wo kwita ku isuku, gukorera hamwe no kwita ku barwayi kandi muri byose. Ibi ngo bakaba babifashe nk’amasomo bazifashisha mu kuzamura ireme ry’ubuvuzi aho bakorera.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Nsabimana Damien yavuze ko kwakira inama nk’iyi ari ishema batewe n’uko minisiteri y’Ubuzima iha agaciro ibikorwa byiza na serivise zishimirwa kuri ibi bitaro.
Dr Nsabimana avuga ko ibanga ryo kugera ku isuku y’indashyikirwa ndetse na serivise nziza zihatangirwa kandi zigashimwa n’abazihabwa bituruka ku bakozi bakunda umurimo kandi bawutojwe, ndetse bakaba banezezwa no kubona umusaruro mwiza mu byo bakora. Uyu muco ngo washyizwe mu bakora muri ibi bitaro kuva byatangira ukagenda ukwirakwira no mu baza kuhakorera nyuma.
Zimwe mu nyubako z’ibitaro bya Kibogora ni izo mu mwaka wa 1942 ariko icyo gihe bikaba byari bikiri ivuriro kuko byabaye ibitaro mu 1968 bitangijwe na nyakwigendera Dr Albert Snyder. Kuva icyo gihe kugeza ubu, ibi bitaro byo mu karere ka Nyamasheke bizwiho gutanga serivise nziza zishobora no kuba isomo ku bindi bitaro bituranye.
Ibi bitaro bishingiye ku idini ya Méthodiste Libre mu Rwanda bifite intero igira iti “Dukorera Imana ikiza kandi igatanga ubugingo”.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Kibogora rwose twumva bavugako igerageza mu mikorere.ariko twizereko n’uyobora ibitaro bya Rwinkwavu
(fulgence)nawe yaba yabwiwe kandi akumva uko service nziza itangwa kdi bigashimisha abagana ibitaro!kdi rwose ASIIMWE azagerageze adusure tumubwire uko tuyoborwa.kuko mbona service nziza igomba mbere na mbere kuduheraho twe abakozi..ufatwa neza mu kazi nawe wafata abakugana neza!
Mukomereze aho Dr NSABIMANA Damien!!!! Inama nziza muha abakozi muri zone de rayonnement y’ ibitaro muyobora,Isuku na Serivisi nziza irangwa mu bitaro bya Kibogora, Twese turabishima. Congrats
Murakoze cyane kubwiyo nama, ariko mwige ku bitaro bya gihundwe nibyo bitanga service mbi mu gihugu hose.
Bige kukibazo cyimishahara mito yabaganga.
habeho namategeko abagenga abarwayi nabi bayubahirize kuko barahohoterwa cyane.
Murakoze
John
ahubwo bari baratinze kuko mu bitaro niho hantu haba services mbi cyane...twisere ko bazava muri uwo mwiherero bafashe ingamba zihamye zo kunoza service