Abantu 14 bafashe imiti igabanya ubukana bwa Sida, nyuma y’igihe basanga nta bwandu bagifite

Ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) gifatanyije n’Umunyamerika w’inzobere mu buvuzi bw’indwara zandura, barahamya ko imiti igabanya ubukana bwa SIDA yashoboye kuvura SIDA abantu 14 bo mu Bufaransa hamwe n’umwana wo muri Amerika umwe, n’ubwo ngo nta wakwizera 100% ko bakize.

Prof. Andrew Zolopa wo muri Kaminuza ya Stanford yaganiriye n’ubuyobozi bwa RBC, bemeza ko imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA yashoboye kuvura ku kigero gihanitse abayifataga mu Bufaransa, ariko ko hakomeje kwigwa niba koko ubwandu bwarashize burundu muri abo bantu.

“Kuba byaravuzwe mu kwezi gushize kwa gatatu ko abo Bafaransa baragaragaje ko nta bwandu bwa virusi itera SIDA bafite, si uko batari bayifite, ahubwo ni uko ubwandu bwagabanutse ku buryo ibipimo bisanzwe bitabubona, ariko abahanga bakaba babubona”, nk’uko Prof. Zolopa yasobanuye.

Impamvu y’ingezi yatumye ubwandu mu mibiri y’abo Bafaransa butagwirirana kugera aho butagaragazwa n’ibyuma bipima, ngo ni uko bafashe imiti bamaze ukwezi kumwe gusa banduye SIDA, bakayinywa mu gihe kingana n’imyaka itanu, nyuma barayihagarika na none mu gihe kingana n’imyaka itanu aba aribwo bajya kwipimisha.

Isomo bitanga ngo si uko abantu basanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA batayihagarika, ahubwo basabwa kuyifata neza kandi ababishoboye bakayifata hakiri kare cyane nyuma yo kumenya ko banduye, nk’uko Umuyobozi wungirije wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana ajya inama.

Ati:” Mu gihe icyizere kigenda cyiyongera cy’uko umuti wa SIDA ushobora kuzaboneka, reka abafata imiti igabanya ubukana bitware neza banywa imiti kandi birinda kongera ubwandu mu mubiri.”

Impamvu mu Rwanda bikigoranye kuvura umuntu ucyandura SIDA nyuma y’amasaha 72 agenerwa gukumira ubwandu butaratangira kugwirirana, ngo ni uko nta muntu ubasha kumenya ko yanduye mbere y’amezi abiri kuko ngo uburyo bwo kubipima buhenze kandi bugoranye.

Imibare ya RBC ivuga ko mu Rwanda habarurwa abafite ubwandu bwa SIDA basaga ibihumbi 300, muri bo ngo abahabwa imiti igabanya ubukana bwayo ni ibihumbi 115.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka