Abaganga bavuye mu Bwongereza bari kuvura Hernia mu bitaro bya Gahini

Itsinda ry’abaganga b’inzobere bavuye mu gihugu cy’Ubwongereza bari mu bitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, aho kuva tariki 03/02/2014 bari kuvura indwara ya Hernia, benshi bita Haniya mu Kinyarwanda.

Indwara ya Hernia ngo umuntu ayirwara iyo amara ye abonye icyuho ashobora kunyuramo akava mu nda akajya aho atagomba kuba.

Kenshi ku bagabo ngo amara aramanuka akaboneza mu ruhu rutwikira udusabo tw’intangangabo bigatuma tubyimba tukaba tunini ku buryo budasanzwe, icyo gihe bikitwa Scrotal hernia nk’uko Dr Alphonse Muvunyi uyobora ibitaro bya Gahini abivuga.

Umuyobozi w'ibitaro bya Gahini avuga ko hari abantu benshi bagiye bagaragaraho indwara ya Hernie muri ibyo bitaro.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini avuga ko hari abantu benshi bagiye bagaragaraho indwara ya Hernie muri ibyo bitaro.

Yongeraho ko hari n’ubwo amara amanuka akaboneza aho ikibero n’inda bihurira, byo bikitwa “inguinal hernia” kimwe n’uko hari n’igihe amara aboneza mu mukondo bigatuma umuntu agira iromba, ndetse ubu buryo bubiri bwa nyuma abagabo n’abagore ngo bakaba babuhuriraho.

Dr. Muvunyi avuga ko hari abantu benshi bagiye bivuza iyo ndwara mu bitaro bya Gahini n’ubwo atabashije kuduha imibare y’abayipimishije muri ibyo bitaro. Anavuga ko benshi mu bari kuyivuza ubu ngubu bagiye bagaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara muri buriya buryo butatu bwavuzwe haruguru.

Indwara ya Hernia umuntu ngo ashobora kuyimarana igihe kirekire kandi akora imirimo yose nk’uko bisanzwe, ariko ngo iyo igeze ku rugero ruri hejuru ngo iramuzahaza ikaba yanamuhitana.

Rwangano Glibert yarwaye Hernie kuva mu mwaka wa 2000, ariko ngo yatangiye kumuzahaza muri 2014.
Rwangano Glibert yarwaye Hernie kuva mu mwaka wa 2000, ariko ngo yatangiye kumuzahaza muri 2014.

Rwangano Gilbert wo mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe twasanze ku bitaro bya Gahini yagiye kwivuza iyo ndwara avuga ko yayirwaye mu mwaka wa 2000, ariko ngo yatangiye kugira ibibazo bimubuza kugira icyo akora mu kwezi kwa 01/2014 ari na bwo yagiye kwivuza.

Ati “Iyo ndwara iyo igufashe ukora imirimo yawe nk’uko bisanzwe. Ariko hari igihe kigera ya ndwara ikaza hasi ku gitsina ukaba wakwikubita hasi ukanahwera. Kuva ku [itariki] 08/01/2014 nta kintu ndakora abaganga bambujije gukora”.

Ubusanzwe umuntu urwaye Hernia avurwa bamubaze. Mu kuvura iyi ndwara ngo hakoreshwaga uburyo butagezweho bigatuma rimwe na rimwe hari igihe umurwayi yavurwaga hashira igihe indwara ikagaruka, cyangwa se hakabaho izindi ngaruka ku murwayi nyuma yo kubagwa.

Mu bitaro bya Gahini hari kuvurirwa indwara ya Hernie.
Mu bitaro bya Gahini hari kuvurirwa indwara ya Hernie.

Abaganga b’inzobere bari kuyivura mu bitaro bya Gahini ngo bafite za tekiniki zigezweho bari gukoresha ku buryo bitanga icyizere cy’uko umuntu wavuwe akira neza kandi nta zindi ngaruka agira nyuma yo kuvurwa, nk’uko bivugwa na Chris Oppong uyoboye iryo tsinda ry’abaganga b’inzobere.

Avuga ko bari gukoresha uburyo bwa “mesh” aho bakoresha akantu kajya kumera nk’inzitiramibu bakoresha bafunga uwo mwenge amara anyuramo ajya aho atagomba kuba, kandi kakaguma mu mubiri kuko nta ngaruka mbi kawutera.

Abo baganga b’inzobere baramara iminsi itandatu bavura abarwayi ba Hernia ku bitaro bya Gahini. Uretse kuvura abarwaye Hernia, Chris Oppong n’itsinda ry’abaganga ayoboye bari no guhugura abandi baganga bo mu bitaro bitandukanye birimo ibya Gahini na Rwinkwavu kuri ubwo buryo bugezweho, kugira ngo na bo bazasigare bavura iyo ndwara n’igihe izo nzobere zizaba zaragiye.

Chris Oppong avuga ko uburyo bushya buri gukoreshwa mu kuvura Hernie butanga icyizere ko uwayivuwe akira burundu.
Chris Oppong avuga ko uburyo bushya buri gukoreshwa mu kuvura Hernie butanga icyizere ko uwayivuwe akira burundu.

Abaganga b’inzobere baje kuvura iyi ndwara mu Rwanda bari gukorera mu bitaro bine mu Rwanda ari byo Gahini, Nyamata, Remera Rukoma na Kirinda. Bakomoka mu gihugu cy’Ubwongereza n’Ubudage, iyi ikaba ari inshuro ya gatatu baje kuvura mu Rwanda ku nkunga y’umuryango wo mu Bwongereza witwa Legacy of Hope nk’uko Chris Oppong abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

abo bavuzi iyo mu ijuru izabahe umugisha kubwo gufasha abanyarwanda,kandi turashimira uwagize uruhare wese ngo izo mpuguke zigere iwacu

celestin yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Mukomereze aho mu bikorwa nk’ibi by’Ubutabazi kandi ikigaragara ni uko abenshi baba batanazi ko bayirwaye!!

twagirimana yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Twishimiye iki gikorwa kandi ,hari benshi ushobora gusanga bafite icyo kibazo,kandi batabasha kumenya ko n’ubwo bufasha bwabayeho, so hakabaye n’ubukangurambaga kubantu mu gihugu hose!!

muvunyi yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Turashima ku bw’iki gikorwa, kandi Imana ijye iha umugisha abatekereza bose ubu butabazi!

muhire yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

muze mudufashe gukiza iyo ndwara akandi abanyatwanda ni byiza twishimiye ukuntu badahwema kudufasha kwigira.

Nadege yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Iyo numvishe ibintu nkibi, numva emotion zindenze nuko ngashimira umuntu wese uba yaragize uruhare mumgutegura iki gikorwa atabariza imbabare! Mbasabiye imigisha kuri Rurema. hatekerezwe nabandi bababaye.

YEGO yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

nuko nuko mwa mfura mukomeze kutubangabungira magara yacu maze turebe ko bwacy akabiri

uwase yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka