Abafite indangamuntu bagiye kuzikoresha bivuza mu mwanya w’ikarita ya RAMA

Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko kuva tariki 01 Gashyantare 2020, abanyamuryango b’ishami ryacyo rya RAMA, uretse gukoresha amakarita asanzwe aranga abanyamuryango bazaba bemerewe gukoresha n’indangamuntu bivuza.

RSSB ivuga ko kugira ngo bishoboke, yahuje umwirondoro w’abanyamuryango bayo n’amakuru y’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu (NIDA).

Gusa ngo bitewe n’uko hari abo amakuru atabashije guhuzwa, buri munyamuryango asabwa kujya yitwaza indangamuntu ye n’ikarita asanzwe yivurizaho cyangwa ikiyisimbura kugira ngo ku bo amakuru atarahuzwa bikorwe n’abakozi ba RSSB ku mavuriro.

Ibyo ngo bizatuma mu gihe gitaha umunyamuryango abasha gukoresha indangamuntu gusa mu gihe agiye kwivuza.

Kuva tariki ya mbere Nyakanga 2020 indangamuntu ngo izasimbura ikarita yarangaga abanyamuryango ba RAMA bagejeje imyaka 16 yo gutunga indangamuntu. Ni mu gihe abatarageza ku myaka yo gutunga indangamuntu bo bazakomeza kwivuriza ku ikarita isanzwe.

Iri ni itangazo RSSB yatanze rivuga iby’izo mpinduka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka