Mu cyumweru cyahariwe amakoperative harakemurwa ibibazo biyarangwamo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) cyatangije icyumweru cyahariwe amakoperative (Cooperative Week) guhera tariki 25 Werurwe 2024, muri iki cyumweru bakaba bibanda ku kubahiriza itegeko rigenga amakoperative, baraganira no ku byerekeranye no gusaba ubuzima gatozi hifashishijwe ikoranabuhanga, baranafatanya n’Uturere gukemura ibibazo biri mu makoperative.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice
Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice

Muri iki cyumweru kandi ubuyobozi bwa RCA burateganya kurushaho kwegera amakoperative n’abanyamuryango bayo, kubegereza zimwe muri serivisi ndetse no kubakemurira bimwe mu bibazo bafite.

Muri serivisi zitangwa harimo gutanga ibyangombwa by’ubuzima gatozi, kongerera abakozi b’inzego z’ibanze bashinzwe amakoperative ubumenyi mu gutanga serivise hifashishijwe ikoranabuhanga rya CMIS, gusobanura no gukwirakwiza itegeko rigenga amakoperative, ndetse no guha abanyamuryango n’abayobozi b’amakoperative ubumenyi bw’ibanze kugira ngo imiyoborere mibi, kunyereza umutungo n’amakimbirane hagati y’abanyamuryango bikemuke.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice, avuga ko impamvu bongera kuganira ku itegeko rigenga amakoperative, ari ukubera ko benshi basanzwe barizi, ariko hakaba hari abatarikurikiza.

Ati “Turashaka rero kugira ngo twibutse cyane cyane abayobozi kubahiriza itegeko. Ikindi ni ukwibutsa abanyamuryango b’amakoperative kumenya uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko.”

Mu biganirwaho bindi ni ukureba icyo koperative yamariye abanyamuryango ndetse bakagabana n’inyungu.

Ni kenshi mu makoerative humvikana abanyereza umutungo wa koperative, abagundira ubuyobozi bakanga kuburekura, n’imiyoborere mibi muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice, yibutsa abayobozi b’amakoperative n’abanyamuryango muri rusange ko manda ya komite nyobozi ari imyaka itatu ishobora kongerwa inshuro imwe, akihanangiriza abafata amakoperative nk’uturima twabo ku buryo usanga bayayoboye uko bishakiye, cyangwa bakayayobora hafi ubuzima bwabo bwose.

Ati “Turashaka ko amakoperative ayoborwa neza. Ni muri urwo rwego abayobozi ndetse n’abakozi ba koperative bazajya bamenyekanisha imitungo yabo mbere yo gutangira akazi. Ni ingamba zigamije guca ingeso yo kwigwizaho umutungo mu bayobozi bayoboye amakoperative, no kugira ngo habe umucyo mu gucunga neza ibya rubanda.”

Uyu muyobozi wa RCA yaboneyeho no kwamagana koperative za baringa usanga zanditswe, zifite n’ibyangombwa ariko zidakora.

Abayobozi b’amakoperative bazajya banabazwa inshingano, bagaragaze icyo bamariye abanyamuryango.

Mugenzi uyobora ikigo gishizwe amakoperative avuga ko nubwo muri rusange hakunze kumvikana ibibazo mu makoperative, izifite ibibazo ngo ni nke agereranyije n’izikora neza.

RCA ivuga ko amakoperative yose hamwe ari mu nyandiko asaga ibihumbi 11, gusa hakaba harimo gukorwa ubugenzuzi mu gihugu hose, kugira ngo bamenye amakoperative akora, amakoperative adakora, n’amakoperative ya baringa yanditse ariko atabaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka