Bugesera/Nyirarukobwa: Bibutse imiryango irenga 100 yazimye

Abarokokeye Jenoside ahitwa Nyirarukobwa, Akagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama w’Akarere ka Bugesera, bibutse ishuri ryahahoze n’imiryango irenga 100 yazimye yari ituye muri icyo kibaya, basaba ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka.

Mu bisigaratongo bikihaboneka harimo ibiti by’imivumu biri hafi yaho, ndetse n’amabuye yarenzweho n’ibyatsi by’umukenke yari yubatsweho inzu z’abaturage n’ishuri ribanza ryitwaga Ecole Primaire Nyirarukobwa.

Inshuti z’Umuryango witwa "Nyirarukobwa Family" washinzwe n’abari abaturanyi b’imiryango yazimye ndetse n’abigaga muri iryo shuri, bibukiye muri ibyo bihuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024.

Umuyobozi wa Nyirarukobwa Family, Godance Karemera wari atuye haruguru y’ishuri ryakorewe Jenoside, avuga ko bahungiye ku musozi witwa Kayumba, izari ingabo za Leta (Ex FAR) zikabasukamo amasasu ku itariki 11 Mata 1994.

Abayobozi mu Karere ka Bugesera bifatanyije n'Umuryango Nyirarukobwa Family mu Kwibuka ishuri n'imiryango yazimye
Abayobozi mu Karere ka Bugesera bifatanyije n’Umuryango Nyirarukobwa Family mu Kwibuka ishuri n’imiryango yazimye

Karemera avuga ko abatarapfuye ako kanya bahise bahunga batatanira hirya no hino, ku buryo ngo hari imiryango yahungaga abayigize bari kumwe bose, bakwicwa hakabura n’umwe urokoka wo kubara inkuru.

Karemera ari mu bakomeje gusaba ko ikibaya cya Nyirarukobwa cyashyirwamo urwibutso rw’amateka yaho.

Ati "Byadufasha ko no mu gihe kizaza, ubwo tuzaba tutakiriho, uzanyura aha wese yazavuga ngo ’aha hahoze abantu, hakorewe Jenoside’, amateka ntabwo yasibangana iyo ahantu hari ikimenyetso."

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryafashe izina Nyirarukobwa ry'iryasenywe na Jenoside
Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ryafashe izina Nyirarukobwa ry’iryasenywe na Jenoside

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera, Chantal Bankundiye, avuga ko mu bigomba kuba bigize ikimenyetso cya Jenoside yakorewe muri Nyirarukobwa, hatagomba kubura amazina y’abigaga muri iryo shuri, abarezi n’imiryango yazimye.

Uwitwa Jean Claude Barigira warokokeye muri Nyirarukobwa, avuga ko abari bahatuye bibukirwa ku gushyira hamwe kwabo kuko bari bahuje amateka, bikaba byabera urugero abarimo kubyiruka muri iki gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko ubusabe bwa Ibuka bw’uko muri Nyirarukobwa hashyirwa ikimenyetso, bwagejejwe ku nzego zibishinzwe, kandi ko zirimo gutanga icyizere.

Amafoto ya bamwe mu biciwe muri Nyirarukobwa
Amafoto ya bamwe mu biciwe muri Nyirarukobwa

Ati "Byarumvikanye ku ikubitiro, ubu hakurikiyeho kwegera inzego bireba, tukemeranya ku nyigo, icyo byasaba, impushya n’ibindi, turizera ko igihe bizaba bimaze kwemezwa tuzongera guhuza imbaraga nk’uko twazihuje none, twese icyo kimenyetso tukacyubaka."

Mu rwego rwo kugira ngo Ishuri ribanza rya Nyirarukobwa ritazima, haruguru yaho muri Kanzenze ahitwa ku Ninda, hongeye gushyirwa iryitwa gutyo n’ubwo ritari muri ako gace.

Hasigaye amatongo
Hasigaye amatongo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imiryango yazimye burundu irenga ibihumbi 6.Byerekana ubukana Genocide yali ifite.Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko bible ivuga,abantu twese (waba umuzungu,umushinwa,umwirabura,umuhutu,umututsi),duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya izaba paradizo dutegereje dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma wegereje,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Uwo niwo muti rukumbi wa genocide.

bwahika yanditse ku itariki ya: 23-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka