Nubwo Arsenal yasezerewe, iracyari ikipe yanjye - Perezida Kagame

Mu ijoro ku wa 17 Mata 2024 hakinwe imikino ibiri yo kwishyura muri 1/4 cya UEFA Champions League yasize Bayern Munich na Real Madrid zigeze muri 1/2.

Umutoza Pep Guardiola wa Manchester City ntiyabashije kwiyumvisha ibimubayeho
Umutoza Pep Guardiola wa Manchester City ntiyabashije kwiyumvisha ibimubayeho

Ikipe ya Bayern Munich yabigereyeho mu Budage dore ko yari yakiriye Arsenal, umukino ubanza bakaba baranganyije ibitego 2-2. Umukino wo kwishyura wari uringaniye kuko Bayern Munich yari mu rugo yawihariye kuri 51% kuri 49% ya Arsenal, igice cya mbere cy’uyu mukino kirangira ari 0-0.

Buri kipe yari ikeneye igitego cy’ikinyuranyo ngo ibone itike ya 1/2. Ibi byahiriye Bayern Munich ku munota wa 63 ubwo Raphael Guerrero yahaga umupira Joshua Kimmich agahita atsinda igitego cyatandukanyije impande zombi, Bayern Munich ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Kapiteni wa Arsenal, Martin Ødegaard, yababajwe n'uko basezerewe
Kapiteni wa Arsenal, Martin Ødegaard, yababajwe n’uko basezerewe

Perezida Kagame uzwiho gufana ikipe ya Arsenal, abinyujije kuri X, yagaragaje ko nubwo Arsenal yasezerewe, ikiri ikipe ye, ndetse ashimira Bayern Munich yabashije gutsinda igakomeza.

Abakinnyi ba Arsenal (bambaye icyatsi kibisi) bashakishije igitego ariko barakibura
Abakinnyi ba Arsenal (bambaye icyatsi kibisi) bashakishije igitego ariko barakibura

Mu Bwongereza hari hari kubera umukino wahuzaga Manchester City yari yakiriye Real Madrid bari banganyije ibitego 3-3 mu mukino ubanza. Real Madrid ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 12 ubwo Rodrygo Goes yatsindaga igitego. Manchester City yateye amashoti 33 muri rusange mu minota 120 yakinwe, ibona igitego cyo kwishyura ku munota wa 76 gitsinzwe na Kevin De Bryne, iminota 90 irangira amakipe yombi anganya 1-1.

Iminota 30 yongereweho na yo yarangiye amakipe akinganya 1-1 hitabazwa penaliti. Nubwo mu mukino wose Real Madrid yateye mu izamu amashoti umunani gusa, ni yo yegeze muri 1/2 itsinze kuri penaliti 4-3. Ku ruhande Real Madrid, Luka Modric ni we wahushije penaliti mu gihe Jude Bellingham, Lucas Vazquez, Nacho Fernandez na Antonio Rudiger bazinjije. Ku ruhande rwa Manchester City ntabwo zayihiriye kuko Bernardo Silva na Mateo Kovacic bazihushije, naho Phil Foden, Julian Alvarez na Ederson barazinjiza ariko barasezererwa.

Imikino ya 1/2 iteganyijwe hagati y’itariki ya 30 Mata 2024 n’itariki 1 Gicurasi 2024 aho Bayern Munich izabanza kwakira Real Madrid naho Dortmund ikabanza kwakira PSG.

Antonio Rudiger yatsinze penaliti ya nyuma yahesheje Real Madrid itike ya 1/2
Antonio Rudiger yatsinze penaliti ya nyuma yahesheje Real Madrid itike ya 1/2
Real Madrid yishimiye gusezerera Manchester City yari mu Bwongereza imbere y'abafana bayo
Real Madrid yishimiye gusezerera Manchester City yari mu Bwongereza imbere y’abafana bayo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka