APR BBC vs REG BBC : Iby’ingenzi wamenya kuri aya makipe agiye guhura

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2024, saa mbili z’umugoroba (20:00) muri LDK harakinwa umunsi wa 21 muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda aho ikipe ya REG BBC yakira ikipe ya APR BBC, umukino ufite igisobanuro gikomeye ku makipe yombi muri iyi shampiyona.

Axel Mpoyo wa APR BBC ahanganye na Prince Muhizi wa REG BBC
Axel Mpoyo wa APR BBC ahanganye na Prince Muhizi wa REG BBC

Uyu mukino uri muri imwe mu mikino itegerejwe cyane mu mwaka w’imikino bitewe n’uko aya makipe yombi afitanye amateka akomeye by’umwihariko nk’umwaka ushize ubwo APR BBC yatwaraga igikombe itsinze REG BBC mu mikino ya kamparampaka ndetse kandi mu bikomeza uyu mukino, usibye kuba REG BBC yashaka no kwihorera, ni amakipe yombi yiyubatse cyane mu kibuga ndetse no mu batoza.

Aya makipe yombi ni meza cyane muri iyi shampiyona, dore ko APR BBC ari yo kipe ya mbere ifite ibikombe byinshi bya shampiyona (14) ndetse ikaba ifite igikombe cy’umwaka ushize wa 2023 ikaba ari na yo kipe izakina imikino ya BAL. Ni mu gihe REG BBC ari yo kipe ya mbere mu Rwanda imaze kwitabira imikino ya BAL myinshi, inshuro ebyiri.

Kuri ubu hari byinshi byo kwitega kuri uyu mukino uhereye ku batoza bakomeye

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, nibwo ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu (REG BBC) yasinyishije umutoza Mushumba Charles yaje asimbura Dean Murray wari umaranye iyi kipe iminsi itari mike gusa afite imibare mibi.

Mushumba Charles ni umwe mu batoza basanzwe bamenyereye iyi shampiyona y’u Rwanda kuko yayitojemo by’umwihariko mu ikipe ya IPRC South ndetse anayifasha gutwara igikombe mu mwaka wa 2016 batsinze Patriots BBC. Usibye kandi kuvuga ko yatoje no muri shampiyona, Mushumba yatoje amakipe y’ibihugu arimo ay’abato ndetse n’ikipe nkuru.

Abakinnyi nibura nka 90% b’Abanyarwanda barimo gukina muri iyi shampiyona bose bamuciye mu biganza haba mu ikipe ya IPRC, mu marerero ndetse no mu ikipe y’igihugu, byerekana ko azi iyi shampiyona cyane.

Umunyamerika Mazen Trakh utoza APR BBC ufite inkomoko muri Jordan, nubwo ataramara iminsi myinshi muri shampiyona kuko yagezemo muri Gicurasi 2023, afite imitoreze myiza kuko yaciye mu makipe akomeye hanze y’u Rwanda arimo na Detroit Pistons. Yabaye kandi umwungiriza muri Oklahoma City ndetse na Washington Wizards.

Muri Gicurasi, Trakh azaba yujuje umwaka ari muri shampiyona ndetse byerekana ko hari ibyo amaze kumenya muri iyi shampiyona cyane ko yaje agahesha APR BBC igikombe baherukaga muri 2012 ndetse akayifasha kujya muri BAL 2024 byerekana ko aba batoza bazahana akazi gakomeye muri izi ntangiriro za shampiyona.

Ikindi wamenya kuri aba bombi cyo kwitega, ku mutoza Mushumba Charles wa REG BBC ndetse na Mazen Trakh wa APR BBC bafite imikinire itandukanye, cyane ko Mushumba akina uburyo bwa (1-2-2 ) aho byibuze aba afite umukinnyi umwe uzamukana umupira (Point Guard) afite abandi babiri baringaniye baheza inguni (Shooting Guard ndetse na Small Forward) ndetse n’abandi babiri bakinira munsi y’inkangara (Power forward ndetse na Center).

Kuri Trakh Mazen we imikinire ye ishingiye kuri (2-1-2), akenshi akinisha babiri bazamura imipira (Adonis na Kapiteni Dixon Jr Michael) agakoresha umwe ukina ku ruhande (Nshobozwabyosenumukiza) ndetse agakoresha babiri bugarira ndetse bagasatira barimo Wamukota Bush ndetse na Dario Hunt.

Ibi bituma buri mutoza wese agorwa n’umukino bityo umukino ukarushaho kuryoha.

REG BBC iraza ije kwihimura kuri APR BBC

Mu myaka ibiri ishize (muri 2022) ikipe ya REG BBC yatwaye igikombe cya shampiyona, gusa muri 2023 nk’ikipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe, yatsinzwe igayitse cyane ubwo yatsindwaga na APR BBC imikino 4 yose muri 7 ya kamparampaka muri shampiyona iheruka ya 2023.

REG BBC irashaka kwihorera kuri uyu munsi nyuma y'ibyo APR BBC yayikoreye muri shampiyona ishize
REG BBC irashaka kwihorera kuri uyu munsi nyuma y’ibyo APR BBC yayikoreye muri shampiyona ishize

Ni imikino yoroheye APR BBC cyane gusa bigira ingaruka ikomeye cyane kuri REG BBC yari yizeye kwisubiza igikombe cya shampiyona ndetse yari ifite n’igisebo ko yari yavuye mu mikino ya BAL idatsinze umukino n’umwe.

REG BBC yaje gusuzugurwa na APR BBC ubwo yayiguragamo umukinnyi wayifashije gutwara ibikombe bya shampiyona ndetse no gukina imikino ya BAL ari we Adonis Filer Jovon, byerekana ko iyi kipe uyu mwaka yagowe cyane na APR BBC haba mu kuyitwara abakinnyi ndetse n’igikombe cya shampiyona.

Hari abakinnyi bo kwitega muri aya makipe by’umwihariko kuri Mukama na Adonis

Abakinnyi benshi muri aba, bahurira mu ikipe y’Igihugu ndetse kandi baramenyeranye ku buryo bishobora kuza gukomeza uyu mukino.

Uyu munsi ikipe ya APR BBC uvuze ko ari yo kipe yiyubatse cyane kurusha andi muri iyi shampiyona ntabwo waba wibeshya kuko yongeyemo imbaraga nk’ikipe yitegura BAL, kuko yaguze abakinnyi benshi kandi bakomeye barimo Adonis Filer wahoze muri REG BBC, Dickson Jr wavuye muri Patriots, Chris Ruta, Nathan Hunt, Zion Style baje biyongera ku batwaye shampiyona barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Willson, Wiliam Robens, Ntore Habimana, Kaje Elia ndetse n’abandi.

REG BBC na yo nubwo yatakaje abarimo Adonis wayifashije mu myaka ibiri ishize akajya muri APR BBC bagiye guhura, yongeyemo abakinnyi beza barimo Nkusi Arnaud wakiniraga APR BBC gusa utarabonaga umwana ubanzamo, Mukengerwa Benjamin wavuye muri IPRC Huye, Mukama Jean Victor uvuye muri Canada akaba yaranyuze mu makipe arimo na Patriots BBC, Gray Kendall wavuye muri Patriots BBC, Bugingo Kabare Hurbert wahoze muri IPRC Huye ndetse na Antino Alvalezes Jackson wakinaga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika baza biyongera ku bari basanzwe muri iyi kipe barimo Kapiteni Shyaka Olivier, Muhizi Prince Pitchou Manga Kambuyi uri mu bakinnyi beza (Center ) bari muri iyi shampiyona kugeza uyu munsi, Niyonkuru Pascal, Uwitonze Justin, Icyishatse Hervé ndetse n’abandi.

Muri aba bakinnyi bose b’amakipe yombi bagomba guhura hitezwemo ihangana kuko bose bari ku rwego rwiza, by’umwihariko hagati ya Wamukota ndetse na Hunt bagomba kwizirika kuri Pitchou Manga.

Ihangana ryitezwe no hagati ya Mukengerwa Benjamin na Williams Robens, Mukama Jean Victor na Ntore Habimana, Shyaka ndetse na Nshobozwabyosenumukiza.

Imibare hagati y’amakipe yombi iri muri bimwe biri gukomeza uyu mukino cyane

Uyu munsi iyo ugerageje kureba icyo imibare ivuga usanga ikipe ya APR BBC iri hejuru ya REG BBC by’umwihariko ku rutonde rwa shampiyona, gusa APR BBC yakinnye imikino myinshi kurusha REG BBC.

Muri shampiyona, APR BBC ni yo kipe ya mbere ku rutonde aho ifite amanota 15, ikurikiwe na Patriots itaratsindwa umukino n’umwe ifite 14 n’umukino umwe w’ikirarane, hagakurikiraho REG BBC ifite 11 ndetse n’imikino 2 y’ibirarane.

APR BBC ni yo kipe ya mbere imaze gutsinda amanota menshi muri uyu mwaka (750), REG ni iya gatandatu n’amanota (512).

Muri aya makipe yombi, APR BBC ni yo imaze kwinjizwa amanota menshi (550) naho REG BBC ni yo kipe muri shampiyona yinjijwe amanota make (360).

Wamukota Bush, umukinnyi wa APR BBC ni we umaze gukora amakosa menshi mu kibuga angana na 40 kuri iyi nshuro azaba ari kumwe na Pitchou Manga mwiza mu gukorehsa amakosa.

Umukinnyi wa APR BBC kandi Adonis Filer ni we mukinnnyi ufite guhozaho muri iyi shampiyona dore ko amaze kugira uruhare mu manota 174 byumvikane ko buri mukino aba ari hejuru. Bituma aba umukinnyi umaze gutsinda amanota menshi muri uyu mwaka angana na 179 akurikiwe na Chadie Bowie Jordan wa Kepler ufite 164.

Nshobozwabyosenumukiza wa APR ni we mukinnyi wiba imipira myinshi uwo bahanganye ( Steal) dore ko amaze kwiba imipira 23.

Umukino uhuza APR BBC na REG BBC ni umwe mu mikino irebwa cyane kuko ufite igisobanuro kuri shampiyona y'u Rwanda
Umukino uhuza APR BBC na REG BBC ni umwe mu mikino irebwa cyane kuko ufite igisobanuro kuri shampiyona y’u Rwanda

Ni imibare usanga iri hejuru ya APR BBC gusa ntibikuraho ko REG BBC ifite Pitchu Manga uri mu bazi kugarira neza muri iyi shampiyona ndetse no gutsinda amanota abiri menshi (Center).

REG BBC itsinze uyu mukino yagira amanota 13 ku rutonde kandi igifite imikino ibiri y’ibirarane bishobora gushyira APR BBC ahabi kuko yaba itsinzwe n’ibigugu byose birimo REG BBC ndetse na Patriots, ibintu bitari byitezwe.

APR BBC itsinze uyu mukino byayifasha kugira amanota 17 bishobora gutuma itangira imyiteguro ya BAL neza gusa bigatuma REG BBC igayika kuko yaba yaratsinzwe na Patriots ndetse na APR BBC bahanganiye igikombe.

Ni umukino uba ku saa mbili z’umugoroba (20:00) ukaza gukurikira umukino n’ubundi wa REG BBC ndetse na APR BBC mu bagore utangira 18:00.

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) ahasanzwe ndetse na (15,000 Frw) mu byicaro byegereye ikibuga (Court Side), uyu mukino kandi mwawukurikira munyuze kuri Link mubona ku mbuga nkoranyamabaga zose za Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka