Ubuki: Umuti ukomeye w’inkorora (Menya izindi ndwara ubuki buvura)

Abantu batandukanye barya ubuki bakanabukunda ariko hari ababukunda kuko bubaryohera ariko batazi icyo bumaze mu mubiri w’umuntu, hari n’ababurya babukunze nyamara batazi ko bifite ingaruka mbi ku buzima bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye. Kigali Today yahisemo kubagezaho bimwe mu byiza byo kurya ubuki.

Nk’uko tubikesha urubuga www.passeportsante.net, ubuki ni umushongi ukorwa n’inzuki, zihova mu ndabo zitandukanye. Mu buki bahamo isukari z’ubwoko bubiri ari zo ‘fructose’ na ‘glucose’. Izo sukari zombi ziroroheje kandi umubiri uzakira vuba, bitanategereje ko igogora rirangira.

Iyo bahakura ubuki buba busukika, ariko bushobora no gukomera bitewe n’ingano y’isukari bufite, gusa ubuki bufite ‘fructose’, ni bwo butinda gufata.

Ku rubuga www.healthline.com, bavuga ko kuva mu myaka ya kera, ubuki bwafatwaga nk’ikiribwa, ariko bukanafatwa nk’umuti. Ubuki ni bwiza ugereranyije n’isukari, kuko ntibwigiramo ibintu bibyibushya. Bityo bukaba ari bwiza ku bantu barwara diyabete.

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuki bwagabanya ibyago byo kurwara umutima ku bantu basanganywe indwara ya diyabete. Gusa na bwo bushobora kongera isukari mu maraso.

Ubuki bugira intungamubiri zitandukanye, kuko bwigiramo ibyitwa ‘Antioxidants’ zigira akamaro mu mubiri w’umuntu.

Izo ‘antioxidants’ ziba mu buki zishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso. Kandi uwo umuduko w’amaraso ni wo ukunda guteza ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Ubuki bugabanya ibinure by’ubwoko bubi mu mubiri, bukongera urugero rw’ibinure bikenewe, kuko iyo ibyo binure bibi bikomeje kwitsindagira mu mubiri na byo bikurura indwara z’umutima.

Ubuki kandi bugira n’ibindi byiza nko gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri, bukarinda umuntu kurwara indwara yo kwipfundika kw’amaraso.

Ubuki bushobora kwifashishwa mu kuvura ubushye, ibikomere ndetse n’ibindi bibazo by’uruhu bitandukanye.

Ubuki bufasha ibisebe bijya byibasira abantu barwaye diyabete ku maguru bikaba byabaviramo no gucibwa amaguru.

Ubuki bukoreshwa mu kuvura inkorora z’abana barengeje umwaka umwe. Hari n’ubushakashatsi bwerekanye ko ubuki bwagira imbaraga zo gukiza inkorora kurusha imiti yo kwa muganga.

Gusa abashakashatsi ku byiza by’ubuki bavuze ko atari byiza kubuha abana bataruzuza umwaka bavutse kuko bwatera indwara ya ‘botulism’ ituma umwana acika intege, akagira ibibazo byo guhumeka bitewe na za bagiteri(bacteria) zinjiye mu mubiri we.

Ku rubuga https://healthyeating.sfgate.com, bavuga impamvu zagombye gutuma umuntu atarya ubuki budatetse cyangwa se budatunganyije.

Ubuki budatetse bushobora gutera indwara iterwa n’uburozi ‘grayanotoxins’, buba buri mu buki budatetse, ariko iyo butunganyijwe ingano y’ubwo burozi iragabanuka cyane ku buryo ntacyo bwatarwara uriye ubuki.

Kuba inzuki zihova ubuki ku bimera bitandukanye, bituma hari ubuki buba bwifitemo urugero runaka rw’uburozi bwa ‘grayanotoxins’.

Iyo umuntu ariye ubuki bwifitemo ubwo burozi, ahura n’ingaruka zirimo kugira isereri, isesemi,kuruka no kugira umuvuduko w’amaraso ukabije.

Hari kandi bagiteri yitwa ‘Botulinum Bacteria’ iba mu buki cyane cyane ubudatetse, iyo ikaba ari mbi ku bana bato, nk’uko twabibonye, ikaba mbi ku bagore batwite n’abandi bose bafite ubudahangarwa bw’umubiri budahagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njyewe ikibazo mfite ubwo buki ubuha umwana ari bwonyine ese iyakorora afite numuriro umuntu Niki yakora nguwo muriro ushire ? Murakoze🙏

Uwimana Claudine yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

hakizimanaEmmanuel ntago ndasubizwa ndacyategereje igisubizo cyumwana urwaye inkorora akirimuto hagati yamezi 6 kugeza kumwaka arakorora akanaruka murakoze turategereje

HAkizimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

MWADUFASHA KUMENYA UMUTI UVURA INKORORA YABANA BATO BATARAGEZA KUMWAKA HAGATI YAMEZI 6 KUGEZA KUMWAKA MURAKOZE

HAKIZIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-02-2022  →  Musubize

KUVA UYU MUNSI NGIYE KUJYA NKORESHA UBUKI, IKIBAZO NUKO BUHENDA

vincent yanditse ku itariki ya: 26-11-2021  →  Musubize

Muraho neza?
Tubashimiye cyane kutubwira umumaro wubuki.
Ikibazo: mbese Ku gikomere Umuntu yabukoresha ate?
Murakoze cyane.

Maurice kabuye yanditse ku itariki ya: 9-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka