Perezida Kagame yambitse umudali Dr. Paul Farmer amushimira guteza imbere ubuzima (Amafoto+Video)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019, yambitse umudali Umunyamerika Dr. Paul Farmer washinze umuryango Partners in Health (Inshuti mu Buzima) amushimira uruhare mu kwita ku buzima haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.

Dr. Paul Farmer yambitswe ‘Umudali w’Igihango’ mu rwego rwo kumushimira no kuzirikana igihango gikomeye afitanye n’u Rwanda.

Dr. Paul Farmer yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima, yubaka ibitaro bitandukanye mu Rwanda no mu mahanga. Muri byo harimo ibitaro bya Butaro byubatse mu Karere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda mu gace gasanzwe ari ak’icyaro, ariko ibyo bitaro bikaba biri ku rwego rwo hejuru mu karere u Rwanda ruherereyemo, dore ko bifite n’umwihariko wo kuvura indwara ya kanseri.

Yagize n’uruhare kandi mu gutanga ubufasha bw’imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yavuze ko Dr. Paul Farmer yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu rwego rw’ubuzima, yubaka amavuriro ahantu hatandukanye nko mu turere twa Kirehe, Kayonza, no mu Karere ka Burera ahari ibitaro bya Butaro na kaminuza yitwa ‘University of Global Health Equity’ iri aho i Butaro mu Karere ka Burera yigisha ibijyanye n’ubuzima, ndetse agira n’uruhare mu bufasha bugenerwa abajyanama b’ubuzima.

Minisitiri Diane Gashumba ati “Ni umuntu wabaye hafi igihugu cyacu, ni inshuti nyanshuti, ni inshuti y’Igihugu cyacu, ni inshuti y’Abanyarwanda. Ibyo tugezeho uyu munsi, ni ku bufatanye hamwe na we n’izindi nshuti.”

Mu ijambo rye, Dr. Paul Farmer, yavuze ko mu myaka isaga 20 amaze akorera mu Rwanda yahagiriye ibihe byiza, ashimira Abanyarwanda, ubuyoyobozi bw’u Rwanda, ashimira na Perezida Kagame by’umwihariko, yizeza Abanyarwanda ko azakomeza gukorana n’u Rwanda mu bikorwa asanzwe agiramo uruhare byerekeranye n’ubuzima.

Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye. Nagize amahirwe yo kuba inshuti y’u Rwanda mu myaka ibarirwa muri makumyabiri. Iki gihugu cyambereye umwarimu, kimbera n’inshuti. Nabanye n’abantu bamfashe nk’umwe mu bagize umuryango wabo, barancumbikira, baranyigisha, turishimana. Ndabizeza ko no mu myaka 20 cyangwa irenga tuzaba turi kumwe.”

Perezida Paul Kagame yashimye Dr. Paul Farmer kubera ibikorwa bye haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, amwizeza ubufatanye.

Yagize ati “Wazamuye urwego rw’ubuzima urugeza aho rukwiye kuba. By’umwihariko, ibikorwa by’indashyikirwa wakoze mu Rwanda byagize uruhare mu iterambere ry’igihugu. Yaba wowe ndetse n’abo mukorana mukwiye kubishimirwa. Rero wumve ko uri mu muryango ugukunda. Turi kumwe, kandi tuzahora tugushimira.”

Amafoto: Muzogeye Plaisir

Reba mu mashusho (Video) uko umuhango wo kwambika Dr. Paul Farmer uwo mudali w’Igihango wagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka